Kuri iki cyumweru, tariki 08 Kanama i Nyarutarama habereye inama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC ndetse n’abahagarariye abafana mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’abakinnyi bose, yari inama igamije kwakira no kwerekana abakinnyi bashya binjiye muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.
Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n’umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n’abakozi b’ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.
Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi intego z’iyi kipe ndetse kandi anabasaba kwitwara nza mu marushanwa bazitabira by’umwihariko ayo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’ikipe yagize ati” Icyambere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze”.
“Ikipe iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mukagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye ikizere indi ntego ni ukurera ikipe y’igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myufatire aho muri hose kuko APR ikintu cyambere ishyira imbere ari imyifatire myiza”.
Umuyobozi w’ungirije wa APR FC nawe yafashe umwanya nawe yunga mu rya Lt Gen Mubarakh Muganga nawe abwira abakinnyi ko intego ari ugutsinda buri mukino yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze uko byagenda kose kuko ngo ubuyobozi bubashyigikiye, kandi bakaba banababonamo ubushobozi bwo kubikora gusa abibutsa ko icyatuma babigeraho ari imyifatire(discipline) igomba kubaranga aho bari hose.
Habayeho guha umwanya abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC bagira ibyo basaba abakinnyi, buri wagize icyo avuga yashimiye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize kuko begukanye igikombe cya shampiyona ariko banabasaba kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Jacques Tuyisenge wavuze mu izina ry’abakinnyi bose, yabanje gusaba imbabazi abayobozi abakunzi ba APR FC kuba umwaka ushize batarabashije kugera ku ntego bari bihaye avuga ko we n’abakinnyi babizeza ko bazakora ibishoboka uyu mwaka bakitwara neza asoza abasaba gukomeza kubashyigikira.
Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese witabiriye inama abasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 asaba abatarikingiza kujyayo kandi bagakangurira n’abagenzi babo kwirinda, ababwira ko ariyo nzira yo gutsinda iki cyorezo abantu bose bakazagaruka muri sitade.