• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Ubwanditsi 18 Aug 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Rwanda

Byavugiwe mu Nteko rusange y’Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), kuri uyu wa Kabiri aho iyo nteko yari igamije kubungabunga amazi nk’umutungo kamereno kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu bihugu bikora ku cyogogo cy’uruzi rwa Nil

Bamwe mu Bagore bari bitabiriye iyi nteko rusange, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n’abandi.Abari muri iyo Nteko kandi, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bigendabiguruntege, nyamara kandi ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

Imiryango igize impuzamiryango NBDF yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byayo kugirango igire uruhare mu iterambere rirambye. NBDF igizwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n’ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Safari Emmanuel, asanzwe aba mu nama y’ubuyobozi muri(NBDF) avuga ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze kwangiza ibidukikije. Ati “kugira ngo ibidukikije turusheho ku bibungabunga neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi bakabisigasira, hari bamwe mu bantu bashobora kwitwaza covid-19 bityo ugasanga bakoze ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nko kwangiza amazi. Kwnagiza amashymaba bashaka ibicanwa ndetse no gutwika amakara, ibyo byose ni ukubyirinda.”

Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu muryango ugize NBDF, avuza ko, ari ngombwa abagore nabo bakwiriye kwita ku masoko y’amazi, ibidukikije nk’amashyamba n’ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere. Ati “Muby’ukuri umugore akwiriye kuba nyambere ku kubungabunga ibidukikije ndetse n’urugobe rw’ibinyabuzima : hari ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvomacyangwa mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya. Bityo rero, Umugore. agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n’umugore mu muryango”.

Verediane Nyiramana Umuyobozi wa NBDF, avuga ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw’ejo hazaza. Ati “Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n’ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza kuruta uko twayisanze.”

Ati “Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n’umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe rw’imbere”.

2021-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Ubwanditsi 12 Mar 2017
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside
Amakuru

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru