Mu nyubako ya Kigali Arena iherereye mu mugi wa Kigali hateganyijwe kuzaberamo imikino y’amarushanwa atandukanye yo ku rwego Nyafurika, icyari kitezwe cyane ni ukumenya neza niba koko abafana bazitabira iyo mikino, kugeza ubu igisubizo ni yego, kuko abategura aya marushanwa bemeje ko abafana bazitabira iyi mikino.
Uhereye ku itariki ya 24 Kamena 2021, mu Rwanda harabera irushanwa Nyafurika ry’umukino wa Basketball rizwi nka Afrobasketball rigomba guhuza ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika ndetse n’u Rwanda ruzakira iyi mikino, ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FERWABA bamaze gutangaza ko abafana bemerewe kwinjira muri iyi mikino.
Nk’uko byatangajwe na Jabo Landry, umwe mubayobozi bashinzwe gutegura iri rushanwa rya Afrobasketball yatangaje ko Kigali Arena izakina abafana 5 000 mu gihe iyi nyibuka yari isanzwe yakira abantu ibihumbi icumi.
Kimwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball nabo batangaje ko mu irishanwa Nyafurika ry’abagabo ndetse n’abagore rizabera naryo muri Kigali Arena guhera ku itariki ya 5 Nzeri 2021, nabo bemeje ko abafana bazitabira iri rushanwa.
Icyo aya mashyirahamwe yombi ahuriyeho ku birebana no kwitabira iyi mikino haza abafana, ni uko abafana bazitabira iyi mikino bagomba kuba barakingiwe icyorezo cya COVID-19 byibuze urukingo rumwe ndetse no kuba wapimwe Koronavirusi ibisubizo bigaragaza ko uri muzima.
Kugeza ubu amakipe y’igihugu akomeje kwitegura, by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda mu mukino wa Basketball, Misiri yaraye ikinnye umukino wa gishuti n’u Rwanda birangira Misiri itsinze u Rwanda amanota 71 kuri 69.
Muri Volleyball ho bakomeje umwiherero aho mu bagabo kugeza ubu umwiherero urimo abakinnyi 20 naho ku ruhande rw’abagore bo barimo ari 18.