Umuhanzikazi Nyarwanda Cécile Kayirebwa ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi yatangaje ko agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere cy’ibisigo biri mu ndirimbo zimwe na zimwe yanditse mu bihe bitandukanye.
Uyu muhanzikazi yatangaje ibi abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, aho yavuze ko igitabo cye cya mbere kigiye kujya hanze yacyise wowe utuma mpimbam yagize ati “Wowe utuma mpimba, iri ni izina ry’igitabo cyanjye cya mbere gikubiyemo bimwe mu bisigo biri mu ndirimbo nahisemo”.
Umwanditsi akaba n’umuhanzikazi Cécile Kayirebwa ubimazemo imyaka irenga 35 agiye kwandika iki gitabo kigiye kuba icyambere cye nyuma yaho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tarihinda, Impuruza, Inkindi, Marebe, Iwacu, Ikizungerezi ndetse n’izindi.
Cécile Kayirebwa ni umubyeyi, umuririmbyi akaba kandi ari umuntu ukunda ibintu byerekeranye n’umuco w’ikinyarwanda cyane ibyerekeranye n’imbyino, indirimbo, ibisigo ndetse n’umuco.