Uwari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis Karangwa yeguye kuri uyu mwanya ku bw’impamvu ze bwite, ni nyuma y’imyaka isaga itatu yari amaze kuri uyu mwanya.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yaraye igiye hanze kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, aha yavuze ko asezeye kuri uyu mwanya ku bw’impamvu ze bwite, Regis kandi yatanze integuza y’ukwezi kumwe ari muri iyi mirimo bivuze ko azasoza imirimo mu nyubako ya FERWAFA tariki ya 12 Ukwakira 2021.
Uwayezu yaje kuri uyu mwanya muri 2018 ubwo yatangiye imirimo muri FERWAFA muri Gicurasi, ubwo hari ku ngoma ya Sekamana Jean Damascene, yaje kuri uyu mwanya asimbuye Habineza Emmanuel utaragiriwe icyizere n’iyo Komite nshya.
Regis Uwayezu w’imyaka 38, asezeye kuri uyu mwanya nyuma yaho yagiye akora mu bindi bigo bitandukanye harimo ko yabaye umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) mu gihe cy’imyaka irindwi.
Kuva mu mwaka wa 2017, Uwayezu kandi yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.