Bimaze kuba akamenyero ko umunyabyaha wese ufashwe ngo aryozwe amahano ye, ashakisha amayeri yatuma acika ubutabera: Kwigira umusazi, kwanga kurya no kwiyita umunyapolitiki uzira gukosora Leta. Ese ko babonye ko ntacyo bibafasha, babiretse bakaburana bagaragaza ingingo zibagira abere, cyangwa bakagira ubutwari bwo gusaba imbabazi?
Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba. Amacuti ye yabonye”umunywanyi” ageze mu kaga, ati arazira kuba impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Rusesabagina nawe abonye asumbirijwe ati ntabwo naburanira mu Rwanda kuko ndi “Umubiligi” nubwo nkomoka i Murama. Ntabonye aya matakirangoyi ananiranye, ahitamo kwivana mu rubanza, aho kuburana yerekana ko ari umwere nk’uko abamubeshya ko bamushyigikiye babivuga. Uko gutaratamba ntacyo byamumariye, kuko urubanza rwe rwabaye, ndetse rukazasomwa ejobundi tariki 20 Nzeri 2021.
Aimable Karasira yarafashwe aregwa ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abonye ageze mu y’abagabo ati burya ndwara mu mutwe!Ntacyo byamufashuije kuko urubanza rwe ruzaba nta kabuzam,agasobanura igituma akomeretsa imitima y’Abanyarwanda n’ikimutera kubateranya n’ubuyobozi.
Ubu uvugwa cyane ni Dr Chistopher Kayumba umaze kuba nk’urugi kubera gufungwa no gufungurwa bya hato na hato. Atangira kugaragara nk’ikibazo mu muryango nyarwanda, yarabanje arwanya abashinzwe umutekano ubwo bamubazaga ikimutera gutwara imodoka yasinze. Yarabifungiwe, ariko nyuma y’igihe gito ararekurwa. Ntibiteye kabiri, aba ateje imvururu ku kibuga cy’indege cya Kanombe, binamuviramo gufungwa umwaka wose.
Ubu Dr Kayumba yasubiye mu maboko y’inzego z’ubutabera bumukurikiranyeho gusambanya umugore ku ngufu. Amaze kubona ko ikirego kiremereye, hakaba hari ibimenyetso bimuhamya icyaha, yatangiye kwiyicisha inzara akanongeraho ko azira kuba yarashinze ishyaka rya politiki.
Icya mbere, incuro 2 za mbere yafunzwe, yari ataragira ayo mashyaka ye ya politiki. Yazize imyitwarire igayitse, ku muntu w’umwarimu, wagombye kuba ari umuturage ufite indangagaciro.
Icya kabiri, abafite amashyaka ya politiki mu Rwanda siko bose bafunze. Iyo ushinze ishyaka rya politiki rikemerwa, nyiraryo ahabwa rugari, agatanga ibitekerezo byubaka. Aho gufungwa abenshi tuzi ko bari mu myanya ifata ibyemezo nko mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi. Hari n’abafite ibyo bita imitwe ya politiki itemewe, kandi baridegembya. Ingabire Victoire na Ntaganda Benard batanga ubuhamya.
Icya gatatu, kwiyicisha inzara ni si ibya none kuri Christopher Kayumba, kuko no mu buzima busanzwe ahitamo agasembuye kurusha ibyo kurya. Gutera ubwoba inzego zimufunze ngo azicwa n’inzara rero, byo nashaka abireke kuko ntawe utazi ko iyo gahunda yo kutarya cyangwa kurya gake gashoboka ayimaranye igihe.
Icya kane, mu nyandiko aherutse gushyira hanze, Dr Kayumba ntahakana ko ibyo aregwa bitabaye, ahubwo avuga ko aregwa icyaha cyabaye mu mwaka wa 2017.
Inama ya kigabo rero, yareka iyi mitwe, ahubwo akiga neza uko aziregura, yabona bitemera agasaba imbabazi.
Muri rusange, aba banyabyaha bigira abanyapolitiki, mbere yo kwishora mu mahano bagombye kujya babanza gutekereza ku ngaruka zayo, zirimo no gufungwa. Umutekano n’umudendezo dufite uyu munsi tubikomeyeho. Abashaka kubituvutsa rero bamenye ko bazishyura ikiguzi kiremereye.