• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Editorial 04 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abasesenguzi batangiye kwibaza niba  kujenjekera abanyabyaha  atari byo bituma barushaho kwiyongera mu Rwanda. Hari n’abasanga kuva igihano cy’urupfu cyavanwa mu mategeko y’u Rwanda, abashaka kwambura abandi ubuzima bariyongereye, kuko babonye n’abafatwa badahabwa ibihano ntangarugero.

Tutiriwe tugaruka ku bajenosideri barekuwe, harimo n’aboherejwe mu mirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro ndetse abenshi bakanga kuyikora, hari abantu bakoze ibyaha biremereye, nyamara wasesengura ibihano bahawe ugasanga ni bito cyane ugereranyije n’ibyaha bibahama. Ingero ni nyinshi:

Ingabire Victoire Umuhoza yahamwe n’ibyaha birimo iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.  Kubera ko igihano cy’urupfu  cyavuyeho, yagombye kuba yarakatiwe nibura gufungwa burundu, nk’uko ibikorwa by’iterabwoba bihanwa. Nyamara yahawe igifungo cy’imyaka 15 gusa,  nk’umuntu wakoze icyaha cyoroheje. Twibuke ko we nta n’inyoroshyacyaha yagombaga guhabwa kuko atigeze yemera ibyaha ngo anabyicuze. Hejuru yo guhabwa igihano kidakangaye yanafumguwe atakirangije, nyamara ntibyamubujije gukomeza ubugome bwe.

Paul Rusesabagina yahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, wanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane. Ibi byaha byagombaga guhanishwa igifungo cya burundu, nyamara yahanishijwe gufungwa imyaka 25 gusa! Abakurikiraniye hafi urubanza rwe basanga harabayemo koroshya igihano bikabije, ugereranyije n’amahano umutwe we w’iterabwoba wa FLN wakoze.

Nsabimana Callixte “Sankara” yahawe gufungwa imyaka 20 gusa. Iki gihano nacyo kirimo kudohora cyane, wibutse ukuntu yigambye urupfu rw’inzirakarengane zazize FLN yabo.  N’ubwo yasabye imbabazi bwose, abo we na bagenzi be bishe bo ntibazagaruka. Ikindi “Sankara” siwe wishyikirije ubutabera, ahubwo byasabye izindi mbaraga ngo afatwe. Iyo adatabwa muri yombi  n’ubu yari kuba akiri mu migambi mibisha nk’iyo bagenzi be barimo mu Kibira no mu mashyamba ya Kongo.

Helman Nsengimana niwe wasimbuye “Sankara” mu nshingano zo gukina ku mubyimba abahitanywe na FLN. Yahamwe n’ibyaha byagombye kuba byaramuviriyemo guhanwa by’intangarugero, nyamara azafungwa imyaka 5 gusa. Wakeka ko kurema imitwe y’iterabwoba ari icyaha gishobora kwihanganirwa mu Rwanda.

Idamange Yvonne Iryamugwiza aregwa ibyaha bikomeye, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwangisha abaturage ubuyobozi. Aho afatiwe yanze gusaba imbabazi, ahubwo ahitamo gusuzugura ubutabera, yanga kwiregura ku byaha akurikiranyweho. Ntibyabujije ko ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15 gusa, igihano nacyo kigaragara nk’ikidakanganye ugererabyije n’uburemere bw’imyaha bye. Biranashoboka ko ibi ari nabyo byatumwe umugore w’uwitwa Shyaka Gilbert ajya ku mbuga nkoranyambaga, maze si ugutuka inzego za Leta yiva inyuma, kuko yumva ntawe uzamukurikirana, ariko byanaba agahabwa igihano cyoroheje, nk’icya Yvonne Idamange.

Si ibihano byoroheje gusa, ahubwo hari n’abanyabyaha badahanwa na busa  nka Agnès Uwimana  Nkusi wiyita umunyamakuru kandi ari”umwamamazarwango” k’UMURABYO TV,  hibazwa impamvu atabiryozwa. Kwitwikira uburenganzira bw’itangazamakuru ntibyagombye kuza mbere y’uburenganzira bw’abo ibikorwa bye byangiriza.  Hatitawe ku bantu bakomeje kwerekana impungenge baterwa n’uburozi uyu mugore aroha mu baturage, aridegembya ndetse  aho guterwa ubwoba n’ibyo akora, ahubwo bimutera ishema. Ntiyigeze ahakana ko ahabwa amafaranga  n’abanzi b’Igihugu ngo aharabike u Rwanda, agumure abaturage, ariko aremye cyane.

Niyonsenga Dieudonné wiyita CYUMA Hassan, nawe yamaze kwishyiramo ko ari “Cyuma” kidakangwa n’amategeko. Iyo urebye ibyo atambuta ku ISHEMA TV, wibaza niba mu Rwanda nta nzego zishinzwe guhana ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo no kwangisha rubanda ubutegetsi. Umuntu wese ugamije gusebya inzego za Leta cyangwa kubangamira gahunda zayo, umuzindaro ni  ISHEMA TV. Nyirayo”Cyuma” aremye cyane.

Ejo bundi hafashwe abantu 13 bari mu mugambi w’ibikobwa by’iterabwoba byari kwibasira ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Nubwo tutazi ibihano bazahabwa, hari abatangiye gutekereza ko nabo bazadohorerwa nk’uko byagenze ku bo basangiye imigambi mibisha, nka Rusesabagina, Ingabire Victoire, Sankara,  Herman n’abandi.

Mu Karere ka Kamonyi hafatiwe abantu barenga 20  bakaba bashinjwa kugirira nabi abaturage. Ese ejo umucamanza ntazatubwira ko bahawe igihano gito kubera ko ari ubwa mbere bakurikiranywe mu nkiko? Imbaraga ziba zashyizwe  mu kubatahura, ubuzima bw’abo bahohoteye, imitungo bangije indi bakayiba, bizahabwa akahe gaciro mu kubagenera ibihano?

Nibyo kandi ni byiza ko ubutabera bukorera mu bwisanzure no mu bushishozi. Yewe ni na byiza ko umunyabyaha yihanganirwa, akihanangirizwa, ndetse akaba yanahabwa igihano kizamufasha kwikosora akagaruka vuba mu buzima busanzwe. Ariko se iyo bigaragara ko abagiye bagirirwa impuhwe batikosora, ahubwo bakarushaho kugira ubukana, ntibikwiye gusubirwamo, impuhwe ku bagome n’abo tumaze kuvuga zikagabanuka? Ni ibyo gutekerezwaho, kuko ibyo twita gutanga amahiwe ngo umunyabyaha yisubireho, bishobora kuvamo kuba urwaho rwo kwangiza bikomeye umuryango nyarwanda.

2021-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Editorial 05 May 2021
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Editorial 29 Sep 2025
‘Ntibisaba kuba warize siyansi kugira ngo umenye akamaro kayo’ – Perezida Kagame

‘Ntibisaba kuba warize siyansi kugira ngo umenye akamaro kayo’ – Perezida Kagame

Editorial 03 Apr 2017
Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara :  Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.

Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara : Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.

Editorial 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Editorial 02 Nov 2018
U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana
ITOHOZA

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

Editorial 23 Dec 2017
Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo
Mu Rwanda

Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo

Editorial 28 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru