Abasesenguzi batangiye kwibaza niba kujenjekera abanyabyaha atari byo bituma barushaho kwiyongera mu Rwanda. Hari n’abasanga kuva igihano cy’urupfu cyavanwa mu mategeko y’u Rwanda, abashaka kwambura abandi ubuzima bariyongereye, kuko babonye n’abafatwa badahabwa ibihano ntangarugero.
Tutiriwe tugaruka ku bajenosideri barekuwe, harimo n’aboherejwe mu mirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro ndetse abenshi bakanga kuyikora, hari abantu bakoze ibyaha biremereye, nyamara wasesengura ibihano bahawe ugasanga ni bito cyane ugereranyije n’ibyaha bibahama. Ingero ni nyinshi:
Ingabire Victoire Umuhoza yahamwe n’ibyaha birimo iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubera ko igihano cy’urupfu cyavuyeho, yagombye kuba yarakatiwe nibura gufungwa burundu, nk’uko ibikorwa by’iterabwoba bihanwa. Nyamara yahawe igifungo cy’imyaka 15 gusa, nk’umuntu wakoze icyaha cyoroheje. Twibuke ko we nta n’inyoroshyacyaha yagombaga guhabwa kuko atigeze yemera ibyaha ngo anabyicuze. Hejuru yo guhabwa igihano kidakangaye yanafumguwe atakirangije, nyamara ntibyamubujije gukomeza ubugome bwe.
Paul Rusesabagina yahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, wanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane. Ibi byaha byagombaga guhanishwa igifungo cya burundu, nyamara yahanishijwe gufungwa imyaka 25 gusa! Abakurikiraniye hafi urubanza rwe basanga harabayemo koroshya igihano bikabije, ugereranyije n’amahano umutwe we w’iterabwoba wa FLN wakoze.
Nsabimana Callixte “Sankara” yahawe gufungwa imyaka 20 gusa. Iki gihano nacyo kirimo kudohora cyane, wibutse ukuntu yigambye urupfu rw’inzirakarengane zazize FLN yabo. N’ubwo yasabye imbabazi bwose, abo we na bagenzi be bishe bo ntibazagaruka. Ikindi “Sankara” siwe wishyikirije ubutabera, ahubwo byasabye izindi mbaraga ngo afatwe. Iyo adatabwa muri yombi n’ubu yari kuba akiri mu migambi mibisha nk’iyo bagenzi be barimo mu Kibira no mu mashyamba ya Kongo.
Helman Nsengimana niwe wasimbuye “Sankara” mu nshingano zo gukina ku mubyimba abahitanywe na FLN. Yahamwe n’ibyaha byagombye kuba byaramuviriyemo guhanwa by’intangarugero, nyamara azafungwa imyaka 5 gusa. Wakeka ko kurema imitwe y’iterabwoba ari icyaha gishobora kwihanganirwa mu Rwanda.
Idamange Yvonne Iryamugwiza aregwa ibyaha bikomeye, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwangisha abaturage ubuyobozi. Aho afatiwe yanze gusaba imbabazi, ahubwo ahitamo gusuzugura ubutabera, yanga kwiregura ku byaha akurikiranyweho. Ntibyabujije ko ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15 gusa, igihano nacyo kigaragara nk’ikidakanganye ugererabyije n’uburemere bw’imyaha bye. Biranashoboka ko ibi ari nabyo byatumwe umugore w’uwitwa Shyaka Gilbert ajya ku mbuga nkoranyambaga, maze si ugutuka inzego za Leta yiva inyuma, kuko yumva ntawe uzamukurikirana, ariko byanaba agahabwa igihano cyoroheje, nk’icya Yvonne Idamange.
Si ibihano byoroheje gusa, ahubwo hari n’abanyabyaha badahanwa na busa nka Agnès Uwimana Nkusi wiyita umunyamakuru kandi ari”umwamamazarwango” k’UMURABYO TV, hibazwa impamvu atabiryozwa. Kwitwikira uburenganzira bw’itangazamakuru ntibyagombye kuza mbere y’uburenganzira bw’abo ibikorwa bye byangiriza. Hatitawe ku bantu bakomeje kwerekana impungenge baterwa n’uburozi uyu mugore aroha mu baturage, aridegembya ndetse aho guterwa ubwoba n’ibyo akora, ahubwo bimutera ishema. Ntiyigeze ahakana ko ahabwa amafaranga n’abanzi b’Igihugu ngo aharabike u Rwanda, agumure abaturage, ariko aremye cyane.
Niyonsenga Dieudonné wiyita CYUMA Hassan, nawe yamaze kwishyiramo ko ari “Cyuma” kidakangwa n’amategeko. Iyo urebye ibyo atambuta ku ISHEMA TV, wibaza niba mu Rwanda nta nzego zishinzwe guhana ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo no kwangisha rubanda ubutegetsi. Umuntu wese ugamije gusebya inzego za Leta cyangwa kubangamira gahunda zayo, umuzindaro ni ISHEMA TV. Nyirayo”Cyuma” aremye cyane.
Ejo bundi hafashwe abantu 13 bari mu mugambi w’ibikobwa by’iterabwoba byari kwibasira ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Nubwo tutazi ibihano bazahabwa, hari abatangiye gutekereza ko nabo bazadohorerwa nk’uko byagenze ku bo basangiye imigambi mibisha, nka Rusesabagina, Ingabire Victoire, Sankara, Herman n’abandi.
Mu Karere ka Kamonyi hafatiwe abantu barenga 20 bakaba bashinjwa kugirira nabi abaturage. Ese ejo umucamanza ntazatubwira ko bahawe igihano gito kubera ko ari ubwa mbere bakurikiranywe mu nkiko? Imbaraga ziba zashyizwe mu kubatahura, ubuzima bw’abo bahohoteye, imitungo bangije indi bakayiba, bizahabwa akahe gaciro mu kubagenera ibihano?
Nibyo kandi ni byiza ko ubutabera bukorera mu bwisanzure no mu bushishozi. Yewe ni na byiza ko umunyabyaha yihanganirwa, akihanangirizwa, ndetse akaba yanahabwa igihano kizamufasha kwikosora akagaruka vuba mu buzima busanzwe. Ariko se iyo bigaragara ko abagiye bagirirwa impuhwe batikosora, ahubwo bakarushaho kugira ubukana, ntibikwiye gusubirwamo, impuhwe ku bagome n’abo tumaze kuvuga zikagabanuka? Ni ibyo gutekerezwaho, kuko ibyo twita gutanga amahiwe ngo umunyabyaha yisubireho, bishobora kuvamo kuba urwaho rwo kwangiza bikomeye umuryango nyarwanda.