• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Editorial 15 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

“World Justice Project Rule and Law”(WJP), itsinda ry’inzobere mu gucukumbura uburyo ibihugu birushanwa kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, rimaze gushyira ahagaragara urutonde rwerekana uko ibihugu 139, byakozweho ubushakashatsi, bikurikirana mu kubahiriza amategeko muri uyu mwaka wa 2021.

Mu bigenderwaho hategurwa urutonde ngarukamwaka, harimo uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage, imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano, ubutabera no kurwanya ruswa.

Hashingiwe rero ku buhamya bw’impuguke mpuzamahanga mu by’amategeko n’uburenganzira bwa muntu zisaga 4.000, ndetse n’ubw’abaturage mu ngeri zinyuranye, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere(1) muri Afrika, no kuwa 42 ku isi yose. By’umwihariko u Rwanda rukaba rwarashimiwe uko umuturage ahabwa ibyo afitiye uburenganzira, kuba ntawe uri hejuru y’amategeko, uko rushyira imbere umutekano , n’ uburyo rwitwaye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Urwo rutonde ruyobowe na Denmark iza ku mwanya wa mbere ku isi, mu kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ikaba ikurikiwe na Norvège,Finland, Suède n’Ubudage. Igihugu kiri ku mwanya wa nyuma ni Venezuela.

Ikindi gihugu cyo muri aka karere kiza ku mwanya wa hafi ni Tanzaniya iri ku mwanya w’ ijana(100), Kenya ku mwanya w’ 106,Uganda kuw’ 125, Repubulika Iharanira Demukarasi ya kongo ku mwanya w’137, mu gihe u Burundi butari mu bihugu byakozweho ubushakashatsi.

Ikigaragara ni uko ibihugu byinshi, cyane cyane ibyo muri Afrika byatakaje amanota muri uyu mwaka wa 2021, ahanini bitewe n’uko byitwaye mu gushyiraho no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19, ariko cyane cyane mu guhangana n’ingaruka zayo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, mu kwezi gushize ryagaragaje ko u Rwanda rwabaye indashyikirwa mu kurwanya Covid-19, rushyiraho ingamba zihamye zo kuyirinda, kwita ku bayanduye no gukingira abaturage.

Ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19, nko kubabonera ibiribwa mu gihe cya “Guma mu rugo”, gutanga inkunga y’amafaranga ku bikorwa byadindijwe n’icyo cyorezo, nabyo biri mu byatumye u Rwanda rubona amanota menshi mu kwita ku burenganzira bw’abaturage barwo.

Ibi kandi biza byiyongera ku miyoborere iha umuturage ijambo mu bimukorerwa, no kubungabunga umutekano ubu ukaba ari nta makemwa mu bice byose by’u Rwanda, mu gihe wabaye ingume mu bihugu byinshi birimo n’ibyo muri aka karere.

Tubibutse ko k’urutonde nk’uru rw’ umwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwari ku mwanya wa 2 muri Afrika, rukaba rero rwazamutseho umwanya umwe.

2021-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Aug 2022
Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 20 Mar 2016
DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Editorial 22 Oct 2019
Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Editorial 30 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye
Mu Rwanda

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye

Editorial 28 Mar 2017
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD
HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Editorial 04 Dec 2019
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir
ITOHOZA

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Editorial 14 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru