• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ubwo muri izi mpera z’icyumweru Intwararumuri za Unity Club zizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango w’abayobozi, abafasha babo n’abahoze mu buyobozi umaze uvutse, Dr Habumuremyi Pierre Damien uvuye muri gereza ya Mageragere yagaragaje impungenge yatewe n’ibyo yasanze muri iyo gereza.

Dr Habumuremyi umaze iminsi mike afunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, avuga ko muri gereza ya Mageragere hari imyumvire mibi cyane, utakeka ku Munyarwanda umaze imyaka isaga 27 yigishwa ubumwe n’ubwiyunge.

Dr Habumuremyi yavuze ko mu matorero yo muri gereza ubundi yagombye kuba yigisha iyobokamana, usanga yiyigishiriza ivangura rishingiye ku moko. Agaterwa impungenge n’uko no mu matorero y’abadafunze haba harimo abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikindi gice , nk’uko Dr Habumuremyi abivuga, ngo ni icy’abagereka ibyaha byabahamye kuri Leta, bakavuga ko bafunzwe gusa kubera ko ari Abahutu. Benshi muri abo bajenosideri ngo ntibahindutse, baracyari Interahamwe-Mpuzamugambi , ku buryo n’ubu babonye urwaho bakongera bakica Abatutsi. Aha ngo harimo n’abana bakomoka ku bajenosideri, wumva baragumanye inyigisho bahawe n’ababyeyi babo.

Igice cya 3 Dr Habumuremyi yasobanuye ni icy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, usangana imvugo n’imyumvire yo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, bikaba biteye urujijo kumva umuntu nk’uwo yifatanya n’abamumazeho abantu.

Icyiciro cya kane, ngo n’icy’abigize abahanuzi, nabo bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha, amakuru natwe twashoboye kwimenyera, tuyakesha abafungiwe mu magereza anyuranye mu Rwanda, ni uko abo”bahanuzi” birirwa bavuga ko”Imana ije kubohora Abahutu ku ngoyi y’Abatutsi!”

Ibyo byiciro byose rero ngo ubona uburere mboneragihugu bahawe ntacyo bwabamariye. Dr Habumuremyi agasaba ko hashakishwa izindi ngamba, mu magereza naho hagashyirwa imbaraga zihariye zo kuranduramo ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo abafunze nabo bakajyana n’abandi Banyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Ati:” Niba nk’abagorowa n’imfungwa ibihumbi ijana bafite imyumvire mibi nk’iyo, buri wese afite hanze ya gereza abandi nk’icumi bamuri inyuma, murumva ko twaba dufite abantu nka miliyoni y’ababaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Dr Habumuremyi yasobanuye ko avuye muri gereza ya Mageragere amaze gutegurira abo yasizemo igitabo cy’impapuro hafi 400 cyigisha uburere mboneragihugu, akizera ko kizafasha mu guhindura iyo myumvire igayitse, ariko cyunganiwe n’izindi ngamba zikwiye gushyirwaho.

Dr Habumuremyi Pierre Damien mbere y’uko afungwa yakoze imirimo inyuranye muri Leta, irimo no kuba Ministiri w’Intebe. Ni umwe mu basobanukiwe neza ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda rero. Ubutwari yagize bwo guhishura ibyo yumviye i Mageragere ni ubwo gushimwa, kuko hari abandi benshi cyane bavuyeyo ibyo bahamenyeye bakabihisha, kandi bibangamiye inyungu rusange.

Umuti yatanze ngo ingengabitekerezo ya jenoside, ishobora kuba iganje no mu yandi magereza iranduke, ni uwo guhabwa agaciro amazi atarareranga inkombe.

2021-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa  yahitanye 17

Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa yahitanye 17

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ abwira umukunzi we kugaruka bakubaka -VIDEO

Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ abwira umukunzi we kugaruka bakubaka -VIDEO

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Ubwanditsi 26 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro
POLITIKI

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni
INKURU NYAMUKURU

Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye
ITOHOZA

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Ubwanditsi 02 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru