• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ikinyamakuru cyanyu Rushyashya News kimaze gutahura umugambi mubisha wo gutegura filimi mbarabinyoma, igamije gusiga isura mbi u Rwanda n’Abayobozi barwo Bakuru. Umuhinde Anjan Sundaram ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, na Benedict MORAN ukomoka muri Canada, nibo barimo guhabwa amafaranga ngo bahimbahimbe ibirego bitagira ishingiro, ari nabyo bazashyira mu cyo bise filimi”mbarankuru”.

Uyu Anjan Sundaram we asanzwe anazwi cyane mu baremekanya ibinyoma n’amahomvu k’u Rwanda, nubwo kugeza ubu ntacyo byarutwaye.

Uyu mushinga mubisha wateguwe na JAMBO ASBL, igizwe n’abakomoka ku bajenosideri, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye muri FDU Inkingi, n’ibindi bigarasha n’Interahamwe byo mu biryabarezi ngo ni amashyaka, no mu mitwe y’iterabwoba. Aba bazi barivugira ko bagamije guhindanya isura y’u Rwanda, bakaruteranya n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa barwo. Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka

Inyandiko Rushyashya yashoboye kubonera kopi,yanditswe n’uwiyita“ RP”, ariko abazi neza iby’uyu mugome bakaba baduhishuriye ko ari Prudence RUBINGISA,wanavuzwe cyane mu bafatanyabikorwa ba Paul Rusesabagina. Iyo nyandiko irasobanura ko iyo filimi izabatwara ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika(ni nka miliyoni 500 uvunje mu manyarwanda), ndetse ngo bakaba baramaze kubona abarirwa mu bihumbi 350 by’amadolari, ngo yatanzwe n’amashyirahamwe n’imiryango”iharanira uburenganzira bwa muntu”.

Nubwo “RP” ateruye ngo avuge amazina y’iyo miryango n’amashyirahamwe, ababikurikiranira hafi baravuga ko Lantos Foundation, Human Rights Watch na Amnesty International biri mu byatanze ayo mafaranga, dore ko bitajya bitangwa iyo hateguwe umugambi ubangamiye inyungu z’u Rwanda.

Muri iyo nyandiko ba nyir’umushinga barashishikariza Abanyarwanda kwishakamo ibihumbi 150 by’amadolari bisigaye, kugirango filimi isohoke, ndetse banabahaye konti y’icyitwa ”DORPA Asbl” gikorera i Buruseli mu Bubiligi, kugirango hanyuzwe ayo mafaranga.

Banyarwanda, Banyarwandakazi rero, muramenye ntimuzagwe muri uyu mutego mutindi, ushobora kubashibukana mudashishoje. Mumaze kubona ingero nyinshi zerekana ko ntawe ugambanira u Rwanda ngo bimugwe amahoro. Kuva ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abijanditse mu bikorwa by’iterabwoba nka Rusesabagina na bagenzi be, abenshi bibonye mu maboko y’ubutabera abandi bagwa igihugu igicuri, kandi abababeshyaga ko babashyigikiye ntacyo babafashije bamaze kugera mu mazi abira.

Inyandiko cyangwa ubutumwa busaba umusanzu wo gusenya Igihugu uwo bizageraho azabyamagane, kandi ashyikirize inzego zibishinzwe umwirondoro w’ubikwirakwiza. Abo babeshya Abanyarwanda ko babashakira ineza nabo barabizi ko barimo kugusha abaturage mu bugambanyi buhanwa n’amategeko, kuko mu nyandiko yabo bavuga ko gutanga amafaranga byakorwa mu ibanga”ku bw’umutekano” w’uyatanze.

Agapfa kaburiwe ni impongo! Rushyashya News yifashishije amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri hirya no hino ku isi, izakomeza kubagezaho ibikorwa bibi bitegurwa, kugirango Abanyarwanda bakunda u Rwanda bafatanye kubiburizamo.

2021-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Ubwanditsi 23 Apr 2021
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 21 May 2025
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼
IMIKINO

Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa
Mu Mahanga

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Jul 2016
Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga  ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru