• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ubwanditsi 09 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka ibiri Ben Rutabana aburiwe irengero ariko ntihagire amakuru avuga ko afunze, yihishe se cyangwa yapfuye, ubu noneho nta gushidikanya, Ntakwigendera, wari Umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa RNC yarishwe, ndetse abo mu muryango we bamaze kurenzaho agataka.

Mu kiriyo cyabaye ku cyumweru gishize, tariki 07 Ugushyingo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya”Zoom”, abavandimwe n’inshuti za Ben Rutabana bahishuye ko yishwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa babanaga muri RNC, na muramu wa Nyamwasa witwa Frank Ntwari. Mushiki wa Ben Rutabana, Adeline Rwigara Mukangemanyi, we yanavuze ko mbere y’uko musaza we ashimutirwa muri Uganda, yari yaramubwiye kenshi ko Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwari bashobora kuzamwica, ngo kuko atemeraga uburiganya n’ubushobozi buke bayoborana RNC.

Icyakora ngo we ntiyemeraga ko bagera aho kwica Rutabana, ngo kuko yumvaga igihango umuryango we wagiranye na Kayumba Nyamwasa kitatuma abakorera ubugome nk’ubwo.

Ntabwo ari Mukangemanyi gusa washinje Nyamwasa na Ntwari urupfu rwa musaza we, kuko hari n’abandi bahoze ari abayoboke ba RNC nka Benoit Umuhoza, wavugiye muri icyo kiriyo ko Kayumba Nyamwasa n’abamushyigikiye ari abicanyi ruharwa, ngo kuko bamaze kwambura ubuzima abanenga imikorere ye benshi, barimo na Ben Rutabana.

Tariki ya 08 Ugushyingo 2019, nibwo Ben Rutabana yashimutiwe muri Uganda, aho ngo yari agiye kugenzura ibikorwa bya RNC, byo gutegura intambara ku Rwanda. Aho muri Uganda ntacyo yikangaga, kuko Perezida Yoweri Museveni n’urwego rw’ubutasi rw’ icyo gihugu, CMI, bari basanzwe ari abafatanyabikorwa.

Icyizere cyaje kuraza amasinde ariko,kuko Abel Kandiho uyobora CMI yamunyujije iy’ubusamo, amunyuza mu nzira itazatuma agaruka ukundi. Inkoramaraso ihorana inkota mu ntoki.

Nyuma y’inkuru yo kuburirwa irengero kwa Rutabana, kugeza n’uyu munsi hari benshi bari bakibwira ko ashobora kuba abitse ahantu, umunsi umwe akazagaragazwa hagamijwe kwerekana ko Kayumba Nyamwasa, Kaguta Museveni, Abel Kandiho na Frank Ntwari bashinjwe ibinyoma, nyamara amagambo ashize ivuga, ku mazina ya Ben Rutabana kuva ubu ushatse wakongeraho“nyakwigendera”.

Icyo umuntu yakwibaza muri ibi byose ariko, ni ukuntu Rutabana yari azi neza ko Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke bamugera amajanja, agakomeza gukorana nabo. Yari azi neza ko atari we wa mbere azaba yishe, ariko akomeza kuba igikoresho cye. Urutonde rw’abo yahitanye rumaze kuba rurerure

Uretse Ben Rutabana, hari kandi Abdou Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Petronile Mukarugwiza bitaga”Mama Bonheur”, Seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, n’abandi bazize kwamagana ubujura bwa Nyamwasa muri RNC. Ni ya matwi arimo urupfu atumva ikengeri (Ihoni). Nta gitangaje ariko, kuko uretse no kugambanira ibyihebe nkawe, n’u Rwanda yararugambaniye atitaye ku kuba rwaramubyaye, rukamugira ibyo yabaye byose. Ajye yibuka gusa ko igihango gisama!!

2021-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Ubwanditsi 14 Feb 2020
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi  ( AMAFOTO )

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 02 Dec 2016
Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ubwanditsi 18 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo
Mu Mahanga

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Ubwanditsi 26 Oct 2017
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora
Mu Mahanga

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016
Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana
IMIKINO

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Ubwanditsi 24 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru