• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Editorial 09 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka ibiri Ben Rutabana aburiwe irengero ariko ntihagire amakuru avuga ko afunze, yihishe se cyangwa yapfuye, ubu noneho nta gushidikanya, Ntakwigendera, wari Umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa RNC yarishwe, ndetse abo mu muryango we bamaze kurenzaho agataka.

Mu kiriyo cyabaye ku cyumweru gishize, tariki 07 Ugushyingo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya”Zoom”, abavandimwe n’inshuti za Ben Rutabana bahishuye ko yishwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa babanaga muri RNC, na muramu wa Nyamwasa witwa Frank Ntwari. Mushiki wa Ben Rutabana, Adeline Rwigara Mukangemanyi, we yanavuze ko mbere y’uko musaza we ashimutirwa muri Uganda, yari yaramubwiye kenshi ko Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwari bashobora kuzamwica, ngo kuko atemeraga uburiganya n’ubushobozi buke bayoborana RNC.

Icyakora ngo we ntiyemeraga ko bagera aho kwica Rutabana, ngo kuko yumvaga igihango umuryango we wagiranye na Kayumba Nyamwasa kitatuma abakorera ubugome nk’ubwo.

Ntabwo ari Mukangemanyi gusa washinje Nyamwasa na Ntwari urupfu rwa musaza we, kuko hari n’abandi bahoze ari abayoboke ba RNC nka Benoit Umuhoza, wavugiye muri icyo kiriyo ko Kayumba Nyamwasa n’abamushyigikiye ari abicanyi ruharwa, ngo kuko bamaze kwambura ubuzima abanenga imikorere ye benshi, barimo na Ben Rutabana.

Tariki ya 08 Ugushyingo 2019, nibwo Ben Rutabana yashimutiwe muri Uganda, aho ngo yari agiye kugenzura ibikorwa bya RNC, byo gutegura intambara ku Rwanda. Aho muri Uganda ntacyo yikangaga, kuko Perezida Yoweri Museveni n’urwego rw’ubutasi rw’ icyo gihugu, CMI, bari basanzwe ari abafatanyabikorwa.

Icyizere cyaje kuraza amasinde ariko,kuko Abel Kandiho uyobora CMI yamunyujije iy’ubusamo, amunyuza mu nzira itazatuma agaruka ukundi. Inkoramaraso ihorana inkota mu ntoki.

Nyuma y’inkuru yo kuburirwa irengero kwa Rutabana, kugeza n’uyu munsi hari benshi bari bakibwira ko ashobora kuba abitse ahantu, umunsi umwe akazagaragazwa hagamijwe kwerekana ko Kayumba Nyamwasa, Kaguta Museveni, Abel Kandiho na Frank Ntwari bashinjwe ibinyoma, nyamara amagambo ashize ivuga, ku mazina ya Ben Rutabana kuva ubu ushatse wakongeraho“nyakwigendera”.

Icyo umuntu yakwibaza muri ibi byose ariko, ni ukuntu Rutabana yari azi neza ko Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke bamugera amajanja, agakomeza gukorana nabo. Yari azi neza ko atari we wa mbere azaba yishe, ariko akomeza kuba igikoresho cye. Urutonde rw’abo yahitanye rumaze kuba rurerure

Uretse Ben Rutabana, hari kandi Abdou Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Petronile Mukarugwiza bitaga”Mama Bonheur”, Seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, n’abandi bazize kwamagana ubujura bwa Nyamwasa muri RNC. Ni ya matwi arimo urupfu atumva ikengeri (Ihoni). Nta gitangaje ariko, kuko uretse no kugambanira ibyihebe nkawe, n’u Rwanda yararugambaniye atitaye ku kuba rwaramubyaye, rukamugira ibyo yabaye byose. Ajye yibuka gusa ko igihango gisama!!

2021-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Editorial 26 Feb 2016
Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Editorial 12 Feb 2017
Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Editorial 28 May 2018
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Editorial 22 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’ibigo 10 bya mbere mu butasi kurusha ibindi ku isi
ITOHOZA

Urutonde rw’ibigo 10 bya mbere mu butasi kurusha ibindi ku isi

Editorial 15 Apr 2017
RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba
Mu Rwanda

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Editorial 29 Aug 2017
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Editorial 06 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru