• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Ubwanditsi 12 Nov 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umuryango Cholare de Kigali umaze kuba ubukombe hano mu Rwanda kubera ubuhanga ndetse n’ubushobozi bwo kuririmba no gushyira mu bihe byiza ababa bitabiriye ibirori iyi Korari iba yateguye yongeye gutegura igitaramo ngarukamwaka.

Iyi Chorale de Kigali isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’abakatorike ryongeye gutegura igitaramo gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka, biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza ku itari ya 19 kizabera muri Kigali Arena.

Nk’uko byamaze gushyirwa hanze n’abategura iki gitaramo binyuze ku nteguza y’iki gitaramo igaragazako iyi korari igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ku itariki ya 19 ukuboza 2021.

Nubwo ntamakuru ahagije arashyirwa hanze n’abategura iki gitaramo, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko kirimo gutegurwa n’iyi Chorale binyuze muri La beauté du son pour des âmes kizaba mu masaha y’igicamunsi cyo ku munsi wo ku cyumweru.

Iyi chorale de Kigali isanzwe ari umuryango udaharanira inyungu imaze imyaka 56 ibayeho dore ko yashinzwe mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 ndetse ubwo buzima gatozi bukaba bwaravuguruwe mu 2011.

Amateka ya Chorale de Kigali agaragaza ko yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi harimo nka Saulve Iyamuremye, Matayo Ngirumpatse, Paulin Muswahili, Celestin Nkaka, Heneriko Nzajyibwami, Stanislas Karangwa n’abandi benshi.

2021-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 14 Aug 2017
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Ubwanditsi 13 Nov 2023
LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Ubwanditsi 06 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa  UN  rw’abayobozi bakuru  mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye
Mu Rwanda

Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa UN rw’abayobozi bakuru mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza  Umunyarwanda  Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi
INKURU NYAMUKURU

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru