• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 nibwo hatangira gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino iteganyijwe ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi barenze batanu ntibari bugaragare bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Umukino ubera mu karere ka Gicumbi, ikipe yo muri aka karere ariyo ya Gicumbi FC irakira ikipe ya Gikundiro ya Rayon Sports kuri ubu idafite abakinnyi banduye Koronavirusi aribo Ndizeye Samuel, Rudasingwa Prince, Mushimiyimana Muhammed ndetse n’umunyezamu wayo Hakizimana Adolphe.

Usibye aba bakinnyi banduye COVID-19 nkuko amakuru atugeraho abivuga, umunyezamu Olivier Kwizera nawe yari amaze iminsi afite ikibazo cy’urutoki bituma adakina umukino w’ikipe ye, aha hiyongeraho kandi Mitima Isaac ndetse na Habimana Hussein uzwi nka Eto’o bahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza.

Usibye aba bakinnyi badahari kandi andi makuru ni uko Visi-perezida wa Mbere wa Rayon Sports, Kayisire Jeacques nawe yanduye Koronavirusi.

Mu yindi mikino iri bukinwe uyu munsi, ikipe ya Marines FC i Rubavu kuri sitade Umuganda irakira ikipe ya Etoile de l’Est, naho ikipe ya Musanze FC yo irakira ikipe ya Etincelles FC kuri sitade Ubworoherane.

Muri rusange uko imikino y’umunsi wa 11 ukinwa:

Kuwa kabiri,tariki ya 28 Ukuboza 2021:
Marine FC vs Etoile de l’Est FC
Musanze FC vs Etincelles FC
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC

Kuwa Gatatu, tariki ya 29 Ukuboza 2021:
APR FC vs Espoir FC
Police FC vs Gasogi United
Bugesera FC vs Kiyovu SC

Kuwa Kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021:
Rutsiro FC vs Gorilla FC
AS Kigali vs Mukura VS&L

Abakinnyi batemerewe kugaragara kuri uyu munsi:
Ntibimenya Emmanuel (FitnessCoach / Etoile de l’Est FC)
Okenge Lulu Kevin (Gicumbi FC)
Nshimiyimana Imran (Musanze FC)
Bwira Bandu Olivier (Rutsiro FC)

2021-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021
Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ubwanditsi 10 Jul 2017
AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

RUSHYASHYA 28 May 2026
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Mu Mahanga

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009
INKURU NYAMUKURU

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ubwanditsi 27 Jun 2018
U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

Ubwanditsi 13 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru