Uyu ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa kuva muri Nzeri 1994, akaba ari umuganga mu bitaro by’ahitwa ”Villeneuve-Sur-Lot”, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba ari mu bayoboye ubwicanyi mu Mujyi wa Butare, dore ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Dogiteri Sosthene Munyemana yari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare. Ni umwe mu”bacurabwenge” bashyize umukono ku nyandiko ishyigikira ibikorwa bya guverinoma ya Yohani Kambanda, ubwo yari irimbanyije mu gutsembatsemba Abatutsi.
Inkiko gacaca mu Rwanda zamuburanishije adahari, ndetse zimukatira gufungwa burundu, ubutabera bw’u Bufaransa bukaba buvuga ko bugiye kubyutsa iyi dosiye imaze imyaka yarazinzitswe.
Mu mwaka w’2010 yigeze gutabwa muri yombi, aza kurekurwa amaze guhatwa ibibazo mu bushinjacyaha bwo mu mujyi wa Bordeaux, ndetse ategekwa kutarenga imbibi z’uBufaransa, kugeza igihe urubanza rwe ruzashyirwaho akadomo.
Alain Gauthier uyobora Impuzamashyirahamwe aharanira ubutabera n’inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo urubanza rwa Dogiteri Munyemana rwatinze, ariko bishimishije kuba ubutabera bwo mu Bufaransa bushyize bukiyemeza gutangira kuburanisha uyu ruharwa.
Itariki y’urubanza rwa Dogiteri Munyemana ntiratangazwa, uretse ko hari amakuru avuga ko rushobora gutangira tariki 15 Kamena umwaka utaha wa 2022. Icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cy’uko yakoherezwa kuburanira aho yakoreye ibyaha cyakomeje kudahabwa agaciro, ariko noneho gishobora gusuzumwa, bigenze neza impeshyi y’umwaka utaha akazayirira mu Rwanda.
Sosthene Munyemana w’imyaka 63 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yari asanzwe azwiho ubuhezanguni n’ingengabitekerezo ya “giparmehutu”, akabigaragariza mu kwanga Umututsi aho ava akagera.
Uru ruzaba rubaye urubanza rwa 4 rw’abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruburanishirijwe mu Bufaransa. Muri uku kwezi urukiko rw’i Paris rwahanishije Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 14 amaze guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakoreye ku Kibuye ari naho akomoka.
Hari kandi Capt Pascal Simbikangwa wahanishijwe gufungwa imyaka 25, abandi bahoze ari ba burugumesitiri bahanishwa gufungwa burundu.