Umunyarwandakazi w’umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima Radia yagaragaye ku mukino w’umunsi wa kabiri w’igikombe cya Afurika wahuje ikipe ya Guinea ubwo yatsindaga Malawi igitego kimwe ku busa.
Mu basifuzi bagaragaye kuri uyu mukino harimo na Mukansanga waciye agahigo ko kuba umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cya Afurika kuva gitangiye mu mateka yacyo, aha akaba yari umusifuzi wa kane.
Nyuma yo kwitwara neza ndetse no kugaragara ku rutonde rw’abasifuzi bazagaragara mu mikino y’igikombe cya Afurika, Mukansanga Radia Salima w’imyaka 33 y’amavuko yashimwe n’abantu b’ingeri nyinshi barimo n’ukuriye abasifuzi muri FIFA mu kiciro cy’abagore ariwe Kari Setz.
Usibye uyu mukino Mukansanga yagaragayeho wahuje Guinea na Malawi, ikipe ya Senegal yaraye itsinze Zimbabwe igietego kimwe ku busa, ni nako byagenze ku mukino wahuje Maroc yatsinze Ghana 1-0 ndetse Gabon nayo itsinda Comoros kimwe ku busa.
Kuri uyu wa kabiri imikino y’igikombe cya Afurika 2021 irakomeza aho ikipe ya Algeria irakina na Sierra Leone, Nigeria ikine na Misiri naho Sudan ikine na Guinee Bisau.