Abakurikiranira hafi imanza z’abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abaregwa bari mu bihugu by’amahanga, bakomeje kwibaza impamvu imanza z’aba bagizi ba nabi zitwara umwanya munini ngo zitangire.
Rumwe mu ngero za hafi ni urubanza rwa Kabuga Félicien, ruharwa wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, ariko n’ubu itariki urubanza rwe ruzatangiriraho ikaba itaratangazwa.
Dosiye ya Kabuga iravugwamo akagambane na ruswa ivuza ubuhuha!
Kuwa kane ushize, tariki 03 Gashyantare 2022, Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwakoze inama ntegurarubanza, yabereye i La Haye mu Buholandi ari naho Kabuga afungiye.
Uregwa ntiyaje mu rukiko abamwunganira bagahamya ko afite imbaraga nke, zitatuma aza mu rukiko.
Yitabye Urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, “video conference”.
Muri iyo nama ntegurarubanza, Umushinjacyaha yibukije umucamanza ko yamaze kwitegura kuburana ndetse akaba yaranamaze gutanga urutonde rw’abatangabuhamya bashinja Kabuga Félicien, akibaza impamvu itariki urubaza ruzatangiriraho idatangazwa.
Kabuga Félicien yagombye kuba afungiye Arusha, ariko yajyanywe i La Haye ngo kubera ko arwaye cyane, kandi akaba ashaje ku buryo atakora urugendo. Nyamara mu nama ntegurarubaza yo kuwa kane ushize, Kabuga yagaragaye nk’ udafite ikibazo cy’uburwayi, ndetse yavuze mu ijwi rizira amakaraza, ubwo yatangazaga ko atagishaka kunganirwa n’abanyamategeko asanganywe, ngo kuko batamuha raporo y’urubanza rwe uko bikwiye. Uku kwikoma umunyamategeko we nabyo abahanga babibonamo amayeri yo gutinza urubanza.
Amakuru ava i La Haye aravuga ko raporo z’abaganga basuzuma uburwayi bwa Kabuga zidasiba kwisukiranya mu biro by’Umwanditsi Mukuru w’urukiko kandi zivuguruzanya.
Ibizikubiyemo bikomeje kugirwa ubwiru, hatinywa ko Abanyarwanda n’isi yose bamenya ko nta kibazo cy’uburwayi cyagombye kubuza Kabuga kuryozwa ibyo yakoze
Ayo makuru kandi arahamya ko muri iki kibazo cya Kabuga Félicien hharimo ruswa n’akagambane, ari nayo mpamvu itariki y’urubanza rwe idashyirwa ahagaragara. Ikigamijwe nk’uko abasesenguzi babivuga , ngo umugambi ni ugukomeza gutinza urubanza, kugeza igihe Kabuga azapfira akiri “umwere”.
Magingo aya Kabuga Félicien afite imyaka 89 y’amavuko, akaba arimo gukoresha ibifaranga(dore ko ngo anatunze byinshi), agura bamwe mu bagombye kwihutisha dosiye ye, kugirango azavemo umwuka adahamijwe ibyaha ndengakamere aregwa ngo anabitangire indishyi.
Ibyo bifaranga kandi ni nabyo byamufashije kwihisha ubutabera imyaka 26, n’ubwo amaherezo y’inzira ari mu nzu!
Kabuga Félicien afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba umwe mu bashinze bakanayobora radiyo rutwitsi ya RTLM. Ararashya imigeri ngo acike ubutabera bwo ku isi, nyamara abemera Imana twemera ko atazatoroka ubutabera bukukuru bwo mu ijuru, kuko ho nta ruswa n’akagambane bihaba!