• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania

Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania

Editorial 25 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Umutoza w’Umurundi Irambona Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Dodoma Jiji yo mu gihugu cya Tanzania, ni nyuma yaho umutoza yaherukaga gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports yari amazemo amezi make.

Nk’uko byatangajwe n’iyi kipe binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, Dodoma Jiji yatangaje uyu mutoza nk’ugiye kubafasha muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 dore ko iyi kipe idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Tanzaniya.

Binyuze kuri Twitter, iyi kipe ya Dodoma Jiji yagize ati “Ikipe iguhaye ikaze, Dodoma City irakwizeye kandi iragukunda”.

Kugeza ubu uyu mutoza ahawe iyi kipe ya Dodoma Jiji iri ku mwanya wa 11 n’amanota 17, mu mikino 15 bamaze gukina batsinze imikino 4 banganya 5 batsindwa indi 6.

Masudi Djuma wahawe akazi ko gutoza iyi kipe yari yahagaritswe na Rayon Sports mbere y’uko asezererwa azira umusaruro utari mwiza yagejeje kuri iyi kipe.

Mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda yari yatoje iyi kipe, yatoje imikino 7, atsinda 3 anganya 2, atsindwa 2.

Muri rusange atoza iyi kipe izwi nka Gikundiro, yakinnye imikino 17,atsinda 7 ,anganya 5,atsindwa indi 5. Ari kumwe n’iyi kipe yinjije ibitego 16,yinjizwa 16.Yarangije imikino 7 atinjijwe igitego.

2022-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Editorial 24 Oct 2022
RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

Editorial 30 Sep 2020
Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Editorial 04 Dec 2018
Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Editorial 06 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ‘ Opozisiyo ni baringa ‘ –   [ VIDEO ]
POLITIKI

i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ‘ Opozisiyo ni baringa ‘ – [ VIDEO ]

Editorial 06 Jun 2017
Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo
ITOHOZA

Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo

Editorial 31 Dec 2018
MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money
IKORANABUHANGA

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Editorial 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru