• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzaba urangiye, abakinnyi 6 barimo Tuyisenge Jacques, Nizeyimana Djuma na Itangishaka Blaise bashobora gutandukana na APR FC

Ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzaba urangiye, abakinnyi 6 barimo Tuyisenge Jacques, Nizeyimana Djuma na Itangishaka Blaise bashobora gutandukana na APR FC

Editorial 09 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Abakinnyi 6 basanzwe bakinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC bashobora gutandukana nayo bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo umusaruro utari mwiza w’abaranze by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 abandi bagatizwa.

Nk’uko byavuzwe n’abanyamakuru bakora ikiganiro One sport Show gitambuka kuri Radio One buri munsi guhera ku isaha ya saa sita kugeza ku isaha ya saa Munani, ngo abakinnyi 6 bazatandukana n’iyi kipe nyuma ngo y’inama yabaye muri iki cyumweru.

Nk’uko byatangarijwe muri icyo kiganiro cy’imikino, ngo umutoza mukuru w’iyi kipe ya APR FC Adil Erradi Muhammed yatanze raporo avuga ko hari urutonde rw’abakinnyi batandatu bazatandukana n’iyi kipe abandi babiri yo bakazatizwa mu ikipe ya Marines FC.

Abanyezamu babiri bahoze mu ikipe y’Intare FC ngo bashobora kwerekeza mu ikipe ya Marines FC ibarizwa mu karere ka Rubavu ni Kenese Armel na Alexandre Mutabaruka.

Abakinnyi batazakomezanya n’iyi kipe ya APR FC bari basanzwe bayikinira ni Ngabonziza Guille, Karera Hassan , Itangishaka Blaise , Nizeyimana Djuma na Tuyisenge Jacques ndetse na Mugunga Yves .

Gutandukana kwa APR FC na Karera Hassan biturutse ku kuba uyu mukinnyi yarekeje hanze y’u Rwanda aho yasanze umugore we, gusa kugenda kwe akaba yari yasabye uruhushya bivuga ko yagombaga kugaruka ariko ubu akaba akiriyo ndetse nta n’icyizere cyo kuzagaruka gihari.

Kugeza ubu muri shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022, ikipe ya APR FC imaze gukina imikino 20 ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 44 ikaba inganya aya manota n’ikipe ya Kiyovu SC.

2022-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Editorial 24 Apr 2018
AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Editorial 22 Jun 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 07 Mar 2022
Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 21 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Editorial 12 May 2019
Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko  umuhango wo kwibuka  Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo
ITOHOZA

Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko umuhango wo kwibuka Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo

Editorial 02 Jan 2017
Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.
Amakuru

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Editorial 27 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru