Ubwo yomonganiraga kuri radiyo Itahuka, umumotsi w’ibigarasha bya RNC, Serge Ndayizeye yeruye ati iyo”: Iyo nsubije amaso inyuma, nsanga uwaturoze atarakarabye”.
Ibi ngo Ndayizeye yabihereye ku bo babana mu buyobobe badasiba kumuhamagara, bamugaragarariza ko imigambi bagiye kumaramo 12 ntaho izabageza. Yavuze ko nawe yasesenguye ngo asanga koko we na bagenzi be ari inkorabusa zujuje ibyangombwa.
Aya magambo y’umumotsi mukuru aje ashimangira ibyo abasesenguzi mu bya politiki bakomeje kuvuga, berekana ko Kayumba Nyamwasa n’abagaragu be nta cyerekezo bagira, ko ahubwo ibyo barimo ari ukwishakira ikibatunga mu bihugu babundabundamo.
Ubusanzwe Serge Ndayizeye ni imandwa ikomeye ya Kayumba Nyamwasa. Gutinyuka rero akavuga ko ”uwabaroze atakarabye”, ubanza amazi yarenze inkombe. Ndayizeye ashyize ahabona umwuka mubi cyane umaze iminsi uvugwa muri uwo mutwe w’iterabwoba wa RNC, dore ko ibigarasha biwugize byirirwa ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga biterana amagambo y’urukozasoni. Uwaherukaga kumvikana yibasiye Kayumba Nyamwasa ni uwitwa Noble Marara wita Nyamwasa umujura, umuswa, umugambanyi n’ izindi nyito zimutesha agaciro.
Abakurikiye aya magambo ya Serge Ndayizeye, barahamya ko RNC iri mu marembera, niba noneho na ba nyirayo biyemerera ko batayanjwa.
Kuva RNC yashingwa mu mwaka wa 2010, nta gihe hatabayemo ubushyamirane, bwanaviriyemo kwicwa benshi mu bagaragaje imikorere mibi ya Nyamwasa n’abambari be, abarokotse bakajya gushinga ibindi biryabarezi. Icyakora ibintu byarushijeho kudogera ubwo Uganda yamenyeshaga RNC ko itazongera guhabwa ubufasha yagenerwaga n’icyo gihugu.
Haje no kuvugwa inkuru y’intumwa za Uganda zagiye muri Afrika y’Epfo gushishikariza Kayumba Nyamwasa kuva mu manjwe amaze igihe yivurugutamo, ahubwo agataha mu Rwanda. Iyi nama Nyamwasa ngo yaba yaranayakiriye neza, maze birakaza bikomeye ibigarasha, kuko byumva abitaye mu bibazo yabiroshyemo.
Imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa n’ibigarasha bye iributsa za senene zimaranira mu icupa bazishyiramo mbere yo kuzikaranga. Bigarasha rero, niba mwumvise ibyo umuzindaro wanyu Serge Ndayizeye yababwiye, agatima gake musigaranye kagombye kubavana mu bikorwa bibi mwishoyemo, naho ubundi aho mugana ni habi cyane, birenze uko mubitekereza.