Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri kuva muri 1981 kugeza 1993 wa Komini Murambi mu cyahoze ari Byumba ni umwicanyi ruharwa akaba afite ibikorwa by’umwihariko atandukaniyeho n’izindi nterahamwe.
Komini Murambi yari ituwe n’abatutsi benshi kandi bize abandi bifashije, maze Gatete abiraramo arabica ahereye mu mwaka wa 1990. Gatete wari inshuti magara ya Perezida Habyarimana yabaye intangarugero mu kurimbura Abatutsi mbere muri 1994 hamwe na Juvenal Kajelijeli wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo ndetse na Fidele Rwambuka wari Burugumesitiri wa Kanzenze mu Bugesera. Aba bose mu mishyikirano ya Arusha yasabye ko bakurwaho bagakurikirwa n’inkiko, aho gukurwaho bazamuwe mu ntera, Gatete agirwa umuyobozi muri Minisiteri y’abagore no guteza imbere umuryango.
Nubwo Gatete yahinduriwe imirimo muri 1993 yakomeje kwitwara nkaho ariwe ukuriye Komini Murambi. Mu kwakira 1990, Jean Baptiste Gatete yateguye umugambi wo gusaka ingo z’Abatutsi yitwaje ko ari gushaka Inkotanyi n’ibyitso byazo. Hafashwe abagabo benshi boherezwa gufungirwa I Byumba bicirwayo.
Gatete yashyizeho umutwe w’interahamwe zidasanzwe aho buri segiteri yagombaga kugira Interahamwe 150 zakoze imyitozo, zikitwaza ubuhiri aho Gatete yabwise Nta Mpongano y’Umwanzi (Umututsi).
Ubwo Jenoside yatangiraga ku mugaragaro tariki ya 7 Mata 1994 Gatete yakoresheje inama abwira Interahamwe gufunga imihanda yose yo muri Murambi. Muri Murambi kandi hari umwihariko wa Gatete wo gushinga imitwe yindi y’ubwicanyi kugirango buri wese yibone mu bwicanyi. Yashinze umutwe w’interahamwe z’abagore azita interamwete, naho umutwe w’abicanyi b’abana abita imiyugiri. Interamwete z’abagore n’abakobwa yazishinze Nyirazamani Odetta zikaba zari mu masegiteri Rwankuba Kiziguro Rubona na Ndatemwa.
Imiyugiri bwari ubwana buto bw’ubuterahamwe bwavumburaga abihishe cyane cyane abana bagenzi babo. Gatete kandi yashyizeho Komisiyo yo kujya kuvumbura abihishe mu bihuru. Interahamwe yari kwica benshi yari guhabwa amapeti ya Gisirikare. Uwitwa Sebatsinzi yabonye ipeti rya Kaporali kuko yari yishe Abatutsi 42.
Padiri Gatete yicishije Bourgmestre Muramutsa Joachim wa Muhura kuko yanze we kwitabira kurimbura Abatutsi. Byari kuri 13 Mata 1994 bamaze kwica Abatutsi i Kiziguro noneho Muramutsa baramufata afatwa na Col Nkundiye Leonard umusirikare mukuru i Gabiro nawe wicishije abatutsi i Kiziguro bari kumwe na Rwabukombe Onesphore wari Bourgmestre wa Muvumba ubu afungiye mu Budage nibwo bishe Muramutsa Yowakimi umuryango we yari yahungishije abavanye i Muhura babamarira i Rwinkwavu.
Bourgmestre Muramutsa Yowakimi bamwiciye kuri Muhazi mu Ntaruka ujya i Kayonza kandi bamwica nabi kuko bamuzizaga ko yigeze gushaka gukorera Perezida Habyarimana coup d’etat hamwe naba Kanyarengwe, Lizinde na Kagenza muri 1980. Yarafashwe arafungwa afungurwa muri 1991 bamugira Bourgmestre ariko ntiyacanaga uwaka na Gatete inshuti ya Perezida Habyarimana.
Nyuma yo kurimbura Abatutsi Gatete niwe watumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka mu gice cy’iburasirazuba mu gihe kitageze mu minsi 20 kuko Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umupaka wa Rusumo mu mpera za Mata 1994.
Gatete n’interahamwe ze zimaze kwica Abatutsi Kiziguro, bahise bajya kwica abatutsi Karubamba muri Rukara nyuma yaho bakomereza mu kiliziya ya Mukarange mu cyahoze ari Komini Kayonza afatanyije na Burugumesitiri Celestin Senkware wa Kayonza. Bakomereje mu kiliziya ya Kabarondo, bakomeza Kigarama basoreza Nyarubuye.
Ubwicanyi bwa Gatete yabukoze akoranye n’abandi bantu bakomeye barimo Col Rwagafirita, Lt Col Nkuriyekubona, Lt Mihigo, Emmanuel HABIMANA (Cyasa). Jean de Dieu MWANGE, Celestin SENKWARE, Jean BIZIMUNGU, Gerard KAYONZA, Jean MPAMBARA, Burugumesitiri wa Kigarama MUGIRANEZA, Conseiller, Gaspard KAMALI, Gasigwa KARANGWA, Augustin NKUNDABAZUNGU n’abandi.
Gatete kandi yicishije umudamu w’umututsikazi bari barabyaranye umwana wari ufite imyaka umunani icyo gihe.
Jean Baptiste Gatete yavutse muri 1953 muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi. Urukiko rw’Arusha rwamukatiye gufungwa burundu arajurira bamukatira imyaka 40.