• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 11 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya APR FC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali.

Muri uyu mukino utari unogeye ijisho ugereranyije ni uko aya makipe asanzwe akina ntaburyo bwinshi bwabonetse bwo kuba bwari bubyare igitego, gusa mu gice cya mbere umukino ugitangira ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo igasatira nubwo ntacyo byatanze.

Mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije rutahizamu wayo Leandre Willy Onana wavuye mu kibuga asimburwa na Kwizera Pierrot, Onana wari watangiye neza muri uyu mukino yavuyemo ubona ko ikipe ya Rayon Sports igize icyuho.

Igice cya kabiri cy’umukino cyihariwe n’ikipe ya APR FC ari nayo izakira umukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha, gusa nayo nta buryo buhambaye yabonye muri uyu mukino kuko iminota 90 yose yarangiye amakipe anganyije 0-0.

Ni mugihe Rayon Sports yo izerekeza i Musanze gukina n’ikipe ya Musanze FC muri shampiyona, gusa aya makipe azongera guhura mu cyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro.

Usibye uyu mukino, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, Ikipe ya AS Kigali iherereye i Muhanga mu mwiherero izakira ikipe ya Police FC, uyu mukino nawo uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru tariki 14 Gicurasi ikina umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

2022-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Oct 2021
Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 17 Dec 2020
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8
IMIKINO

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda
Mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye
Mu Rwanda

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru