Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yatangaje bamwe mu basifuzi bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2022.
Muri urwo rutonde rwatangajwe, hagaragayeho umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia usanzwe asifura mu kibuga Hagati.
Mukansanga akaba yatangajwe ku bazayobora iyi mikino izaba mu mpera z’uyu mwaka, aha kandi ari kumwe n’abandi basifuzi ba b’abagore barimo umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’umufaransakazi Stephanie Frappart.
Urutonde rw’abasifuzi b’ababagore bazayobora imikino y’igikombe cy’Isi igaragaraho abandi bane, bose hamwe bakaba ari abagore 6.
Si ubwambere Mukansanga agiye kuyobora imikino y’Abagabo kuko mu gikombe cy’Afurika giheruka nabwo yari ku rutonde ndetse anayobora imikino y’abagabo ari mu kibuga hagati.
Uyu musifuzi umaze kwamamara cyane, yanasifuye igikombe cy’Isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 20, ni imikino yabereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2018.
Imikino y’igikombe cy’Isi mu mu bagabo izaba guhera tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022 kikazabera muri Qatar.