Impera z’icyumweru dusoje zisize hirya no hino hari ibikorwa bitandukanye bya Siporo byakomeje, harimo kwitegura amarushanwa ari imbere ku makipe ahagarariye igihugu ndetse n’ibindi bihugu byari byitabiriye amarushanwa yabereye mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo, Amavubi ari kubarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho barimo kwitegura umukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha wa 2023, ni umukino bitegura gukina na Mozambique tariki ya 2 Kamena 2022.
Amavubi yahagurutse mu Rwanda kuri iki cyumweru ku isaha ya Saa yine za mu gitondo bagera muri icyo gihugu saa Cyenda, bagezeyo amahoro ndetse bategereje Kagere Medie ukina muri Tanzania naho Raphael York we ubu wamaze kugera mu mwiherero.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakoze urugendo rwo kunanura imitsi mu busitani bwa Gold Reef City Theme Park Hotel ikipe icumbitsemo mu mujyi wa Johannesburg.
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ikipe y’igihugu yitegura gukina umukino wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire ikora imyitozo.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’igihugu y’Abagore iri i Jinja muri Uganda, aho yagiye kwitabira imikino ya Cecafa Senior Women, muri iki gitondo ikaba yakoze imyitozo yitegura iri rushanwa ritazangira kuri uyu wa Gatatu.
Iyi kipe iri mu itsinda rya mbere hamwe na Uganda, Burundi ndetse na Djibouti.
Kuri iki cyumweru, nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse na Rayon Sports Iranzi Jean Claude yamaze kwerekeza muri Leta z’Unze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko agomba guturayo.
Mu mukino w’intoki wa Basketball, mu mpera z’icyumweru hasojwe irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) ryaberega mu nyubako ya BK Arena, ni irushanwa ryarangiye ikipe ya US Monastir yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 83 kuri 72.
Kuri iki cyumwe nibwo habaye Kigali Peace Marathon aho yasojwe igihugu cya Kenya cyongeye kwiharira imidali itandukanye haba muri Marathon y’ibilometero 42 ndetse n’igice cyayo gihwanye na Km 21.
Muri marathon Mu bagabo (42km) Wilfred Kigan niwe watwaye umwanya wa mbere, mu gihe mu kiciro cy’abagore, Margaret Agai niwe wabaye uwambere aba bose bakaba ari abakinnyi bakomoka muri Kenya.
Muri Half Marathon(21km), mu bagabo Umunyakenya Shadrack Kimining Korir yabaye uwa mbere naho munbagore umwanya wa mbere wegukanywe na Musabyeyezu Adeline w’umunyarwandakazi.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, Madamu wa Uhuru Kenyata uyobora igihugu cya Kenya.
Hari kandi Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Aurore Munyangaju Mimosa, Sir Mo Farah akaba umunyabigwi mu gusiganwa ku maguru dore ko yatwaye imidali myinshi harimo n’uwo mu mikino ya Olempiki.
Mu makuru yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, ikipe ya Yanga SC yatsinze 1-0 ikipe ya Simba SC mu mukino w’igikombe cy’igihugu cya Tanzania (Azam Sports federation Cup) bituma igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Coastal Union.
Mu mupira w’amaguru, ku mugabane w’i Burayi ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Champions League itsinze ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza igitego kimwe ku busa.
Ni umukino wa nyuma wakiniwe kuri Stade de France, aho icyo gitego kimwe cyatsinzwe n’umunya Brazil Vinicius Junior, iki gikombe Real Madrid yatwaye kikaba cyabaye icya 14 cya UEFA Champions League batwaye mu mateka yabo.
Muri NBA, ikipe ya Boston Celtics yatwaye igikombe cy’Iburasirazuba muri muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketbalm muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika, ibi ikaba yabigezeho nyuma yo gutsinda Miami Heat imikino 4-3 mu mikino 7 bakinnye, iyi kipe ikaba izahura na Golden State Warriors yo yatwaye igikombe cy’I Burengerazuba.