• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 30 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru dusoje zisize hirya no hino hari ibikorwa bitandukanye bya Siporo byakomeje, harimo kwitegura amarushanwa ari imbere ku makipe ahagarariye igihugu ndetse n’ibindi bihugu byari byitabiriye amarushanwa yabereye mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo, Amavubi ari kubarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho barimo kwitegura umukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha wa 2023, ni umukino bitegura gukina na Mozambique tariki ya 2 Kamena 2022.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda kuri iki cyumweru ku isaha ya Saa yine za mu gitondo bagera muri icyo gihugu saa Cyenda, bagezeyo amahoro ndetse bategereje Kagere Medie ukina muri Tanzania naho Raphael York we ubu wamaze kugera mu mwiherero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakoze urugendo rwo kunanura imitsi mu busitani bwa Gold Reef City Theme Park Hotel ikipe icumbitsemo mu mujyi wa Johannesburg.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ikipe y’igihugu yitegura gukina umukino wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire ikora imyitozo.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’igihugu y’Abagore iri i Jinja muri Uganda, aho yagiye kwitabira imikino ya Cecafa Senior Women, muri iki gitondo ikaba yakoze imyitozo yitegura iri rushanwa ritazangira kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe iri mu itsinda rya mbere hamwe na Uganda, Burundi ndetse na Djibouti.

Kuri iki cyumweru, nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse na Rayon Sports Iranzi Jean Claude yamaze kwerekeza muri Leta z’Unze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko agomba guturayo.

Mu mukino w’intoki wa Basketball, mu mpera z’icyumweru hasojwe irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) ryaberega mu nyubako ya BK Arena, ni irushanwa ryarangiye ikipe ya US Monastir yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 83 kuri 72.

Kuri iki cyumwe nibwo habaye Kigali Peace Marathon aho yasojwe igihugu cya Kenya cyongeye kwiharira imidali itandukanye haba muri Marathon y’ibilometero 42 ndetse n’igice cyayo gihwanye na Km 21.

Muri marathon Mu bagabo (42km) Wilfred Kigan niwe watwaye umwanya wa mbere, mu gihe mu kiciro cy’abagore, Margaret Agai niwe wabaye uwambere aba bose bakaba ari abakinnyi bakomoka muri Kenya.

Muri Half Marathon(21km), mu bagabo Umunyakenya Shadrack Kimining Korir yabaye uwa mbere naho munbagore umwanya wa mbere wegukanywe na Musabyeyezu Adeline w’umunyarwandakazi.

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, Madamu wa Uhuru Kenyata uyobora igihugu cya Kenya.

Hari kandi Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Aurore Munyangaju Mimosa, Sir Mo Farah akaba umunyabigwi mu gusiganwa ku maguru dore ko yatwaye imidali myinshi harimo n’uwo mu mikino ya Olempiki.

Mu makuru yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, ikipe ya Yanga SC yatsinze 1-0 ikipe ya Simba SC mu mukino w’igikombe cy’igihugu cya Tanzania (Azam Sports federation Cup) bituma igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Coastal Union.

Mu mupira w’amaguru, ku mugabane w’i Burayi ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Champions League itsinze ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wa nyuma wakiniwe kuri Stade de France, aho icyo gitego kimwe cyatsinzwe n’umunya Brazil Vinicius Junior, iki gikombe Real Madrid yatwaye kikaba cyabaye icya 14 cya UEFA Champions League batwaye mu mateka yabo.

Muri NBA, ikipe ya Boston Celtics yatwaye igikombe cy’Iburasirazuba muri muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketbalm muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika, ibi ikaba yabigezeho nyuma yo gutsinda Miami Heat imikino 4-3 mu mikino 7 bakinnye, iyi kipe ikaba izahura na Golden State Warriors yo yatwaye igikombe cy’I Burengerazuba.

2022-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Editorial 03 May 2018
Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 06 Jun 2022
Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Editorial 25 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR
ITOHOZA

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Editorial 13 Jul 2017
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]
Mu Mahanga

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Editorial 11 Oct 2017
Donald Trump yiyeguriye Imana
POLITIKI

Donald Trump yiyeguriye Imana

Editorial 28 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru