Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya, aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, i Luanda muri Angola hateganyijwe umubonano hagati ya Perezida w’uRwanda, Paul Kagame, mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi Tshilombo, na Perezida Joao Lourenço wa Angola, umuhuza mu bushyamirane bwakuruwe na Kongo,ubwo yananirwaga gukemura ibibazo byayo by’ingutu, ikabigereka ku Rwanda.
Icyakora abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri aka karere muri rusange, n’iya Kongo by’umwihariko, baribaza impamvu y’uwo mubanono ufatwa nk’imishyikirano hagati y’uRwanda na Kongo, mu gihe Kongo ihanganye n’abaturage bayo gusa, u Rwanda rwo rukagaragaza ko ntaho ruhuriye n’ ibibazo bya Kongo, kuko bireba mbere na mbere Abakongomani ubwabo, bakaba ari nabo bagomba kubishakira ibisubizo.
Basanga umubonano wa Luanda wagira akamaro gusa ari uko Tshisekedi avuye ku izima, akemerera umuhuza Joao Lourenço ko aretse gushinja u Rwanda ibinyoma, ahubwo agasaba inama y’uko yakemura ikibazo afitanye n’imitwe inyuranye y’Abanyekongo. Luanda se yaba igiye kwemeza Tshisekedi kureka gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’uRwanda?
Ubutegetsi bwa Kongo ntibwera ko umutwe wa M23 bahanganye nawo ku rugamba ari uw’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, ahubwo Kinshasa ikavuga ko ari uRwanda rwateye Kongo. Nyamara kugeza, ubu uretse amagambo n’ibitutsi , nta kimenyetso na kimwe Tshisekedi n’ibyegera bye bari bereka isi, bigaragaza isano y’uRwanda n’iyo ntambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 04 Nyakanga, Perezida w’uRwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko igihe cyose Abanyekongo bazaba batarumva neza umuzi w’amadidane yabo, bizagorana kuyabonera ibisubizo birambye. Perezida Kagame yavuze ko yagiriye inama abategetsi bose ba Kongo, uko bagiye basimburana, abasaba kwita ku kibazo cy’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bakareka gukandamizwa mu gihugu cyabo. Ikigaragara bamwimye amatwi, aho gukemura ikibazo mu nzira ya politiki n’ibiganiro, bahitamo intambara biboneka ko izabageza habi cyane.
Muri icyo kiganiro cyatambutse ejo kuwa mbere, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ikimuraje ishinga ari ukurinda imipaka n’ubusugire bw’uRwanda, icyakora asaba Kongo guhagarika ubushotoranyi, bitaba ibyo kwihangana bikazagira iherezo.
Ese Tshisekedi azava muri iyi nama yumvise ingaruza zishobora kumubaho mu gihe yakongera kurasa ku butaka bw’uRwanda, cyangwa guha icyuho abaza guhungabanya umutekano mu Rwanda?
Azayisohokamo se bagenzi be bashoboye kumwumvisha ko adakwiriye gukomeza kwica bamwe mu baturage be abaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda? Mu gihe Perezida Tshisekedi yazava i Luanda uko yagiyeyo, adahinduye imyumvire n’imyitwarire, iyo nama izaba yabaye imfabusa.