• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Ubwanditsi 18 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Nyiri ikinyamakuru Kasuku Media ariwe Jay Squizzer yasuye ababyeyi b’ibigarasha bibiri aribyo Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza aho abo babyeyi bishwe n’agahinda kubera imyitwarire idahwitse y’abana babo biyemeje kugana imitwe y’iterabwoba.

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza, bahuriye ku kuba barabaye mu ngabo za APR Inkotanyi bakagana ikigarasha Kayumba Nyamwasa nyuma bakaza gutandukana bapfuye amafaranga uwitwa Ben Rutabana we bikamuhitana. Baje gushinga ishyaka ryabo bakiva muri RNC ryitwa ARC Urunana. 

Musabyemariya Odette ni umubyeyi wa Benoit Umuhoza, akaba atuye mu karere ka Kirehe watewe agahinda nibyo  umuhungu we w’imfura akora yagize ati “Njyewe rero birantangaje kumva akibikora asa naya naganiriye nawe ambwirako ibi bintu yabivuyemo. Nagize amahirwe yo kwicarana nawe aho aba. Kuva ku babyeyi bacu nubwo baguye mu mahanga bose bakundaga igihugu bose ntanumwe wanga igihugu”

Abwiwe kubyo umuhungu we yirirwa avuga ku mbuga nkoranyamabaga, Musabyemariya yagize ati “Ibyo ni ibihimbano ibyo avuga biri mu mutwe we kuko ni mukuru bihagije. Ndababaye kuko yari yavuzeko yabivuyemo. Abantu bayobye twifuza ko bagaruka. Ikibazo ni abumva ibyo avuga bamenye ko ataribyo. Bari hariya ariko amaherezo bazakenera u Rwanda” 

Musabyemariya yasoje agira ati “Imana izamukebura” 

Jay Squizzer yakomereje urugendo rwe mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi ahatuye umuryango wa Jean Paul Turayishimye. 

Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye aribo Pasiteri Karani n’umugore we basengeye Jean Paul Turayishimye banagaragaje ko amazina nyakuri ari Paul Turayishimye. 

Pasiteri Karani yazenze amarira ubwo bavugaga ko ari Se wa Jean Paul Turayishimye. Bemeje ko baganiriye n’umwana wabo  wa gatatu mu muryango akaba akurikira abana babiri harimo n’umuhungu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari yaje gusura imiryango avuye muri Kongo. 

Batangaje ko bari babizi neza ko akorana na Kayumba Nyamwasa ariko bamaze kumva ko batandukanye bishimye bazi ngo asubiye mu murongo muzima. Bakimubaza ibikorwa bye yabanje kubihakana nyuma aza kubyemera abwira se umubyara ko abantu bose bataba abapasiteri. 

Paul Turayishimye yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2005 naho Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda muri 2009 bikaba bigaragaza amakuru y’inzego z’umutekano ko Kayumba Nyamwasa yatangiye gukora agatsiko ke akiri n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. 

Aba babyeyi bombi ba Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bahuriye ku kuba badakurikira umunsi ku munsi ibiganiro abana babo bakora ku Rwanda kuko bahita biyahura ukurikije uburyo bababazwa no kumva gusa ko abana babo baba mu mitwe y’iterabwoba.  

Baca umugani ngo uwanze kumvira Se na Nyina yumvira ijeri!!!

2022-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Ubwanditsi 02 Nov 2017
AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES

AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Kuki Polisi iba ikeneye abakandida beza bashaka kuyinjiramo

Kuki Polisi iba ikeneye abakandida beza bashaka kuyinjiramo

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Ubwanditsi 18 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!
Amakuru

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu
Mu Rwanda

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Ubwanditsi 12 Sep 2018
AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie
Amakuru

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

Ubwanditsi 03 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru