Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Tuyisenge Jacques uheruka gutandukana n’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali ku masezerano y’umwaka umwe.
Uyu rutahizamu wifuzwaga n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda ndetse nay’imbere mu gihugu arimo Police FC yafashe umwanzuro wo kujya muri AS Kigali kuri iki cyumweru nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe babinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Mu mafoto yashyizwe hanze Tuyisenge Jacques arimo gusinya ari kumwe n’umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, bagize bati “Duhaye ikaze Tuyisenge Jacques twasinyishije amasezerano y’umwaka umwe.”
Usibye uyu rutahizamu, AS Kigali ikaba yaranasinyishije rutahizamu bari basanganywe Shaban Hussein Shabalala wahawe amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere, uyu rutahizamu akaba ariwe wanatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda iheruka ya 2021-2022, uyu yatsinze ibitego 15.
AS Kigali itozwa na Casa Mbungo Andre, iritegura gukina umukino wa Super Coupe uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo.
Ubwo impera z’icyumweru zasozwaga, hatanzwe ibihembo ku bakinnyi ndetse n’abatoza bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-2022 byateguwe na Hyper byitwa Hyper Footaball Awards 2022, muri ibyo bihembo ikipe ya APR FC yabyihariye ugereranyije n’andi makipe.
Ku ruhande rwa APR FC, Buregeya Prince watowe nka myugariro witwaye neza, Niyigena Clement atorwa nk’umukinnyi ukiri muto w’umwaka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre yahembwe nk’umunyezamu mwiza w’umwaka, aha hiyongeraho n’umutoza w’umwaka ari Adil Erradi Mohammed.
Mu bagabo kandi, Shabani Hussein Shabalala yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, Bigirimana Abedi ahembwa nk’umukinnyi ukina mu kibuga hagati witwaye neza kurusha abandi naho Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yatowe nk’umukinnyi w’umunyarwanda ukina hanze witwaye neza.