• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Ubwanditsi 11 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuva ejo kuwa gatatu tariki 10 Kanama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, rwanateye kwibaza niba bamwe mu bakomoka mu burengerazuba bw’isi bazi ko igihe cy’ubukoloni cyarangiye.

Mbere y’uko Antony Blinken atangira uruzinduko rwe muri Afrika, ibiro bye byaratinyutse bitangaza ko  mu bimugenza harimo gufunguza Paul Rusesabagina “ufunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”!  Yewe ndetse abo mu muryango wa Rusesabagina n’abandi bamushyigikiye, bikomanze ku gatuza, bizeye ko Bwana Blinken azategeka u Rwanda kumurekura, ndetse ahari bagatahana mu ndege imwe. Bakamye ikimasa rero, kuko u Rwanda rwongeye kwerekana ko rudafata ibyemezo kubera igitutu cy’uwo ariwe wese. 

Ikibazo cya Rusesabagina rero nk’uko byari byitezwe, ni imwe mu ngingo Bwana Blinken yaganiriyeho n’abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yatangaje ko uyu wabaye umwanya mwiza wo gusobanurira Bwana Blinken ko Rusesabagina yahawe uburenganzira bwose yemererwa n’amategeko, urukiko rubifitiye ububasha rukamuhana rukurikije ibyaha bimuhama. Kuba rero yafungurwa atarangije igihano kubera igitutu cy’amahanga, bikaba bidashoboka.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba Rusesabagina yaragizwe igihangange, bamwitirira ibikorwa by’indashyikirwa Abanyarwanda batanazi, bitamuha ubudahangarwa ku buryo yishora mu bikorwa by’iterabwoba ntabiryozwe. Kuba afite impapuro zimwemerera gutura muri Amerika, ntibimuha gusumba amategeko.

Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ndetse agakatirwa imyaka 25 y’igifungo, umuryango we n’abandi batifuriza ineza uRwanda bakoresheje imbaraga nyinshi cyane ngo amahanga ategeke uRwanda kumufungura. Byageze n’aho bamwe mu basenateri b’Amerika, nka  Bob Mendez, asabira uRwanda ibihano niba rutarekuye Rusesabagina. Amakuru avuga ko uyu Bob Mendez yaba yarahawe agatubutse, dore ko anasanzwe avugwa mu bikorwa bya ruswa. Byose bibaye imfabusa ariko, kuko uRwanda rukomeje guhagaraga ku busugire bwarwo nk’igihugu cyigenga.

Ibikorwa bya Rusesabagina na FLN ye, byahitanye abantu 9, abandi bakahavana ubumuga, ibyabo bikangizwa, nibyo bimufunze, akazamara muri gereza imyaka 25. Abavuza induru rero ngo narekurwe bamenye ko n’amaraso y’Abanyarwanda afite agacironk’ay’Abanyamerika.

Buri gihugu kandi  gifite uko gifata”Bin Laden “wacyo.  Bin Laden w’Amerika yahisemo kumwica atanaburanye. Bin Laden w’uRwanda, Paul Rusesabagina, rwahisemo kumuha ubutabera, bumuhana hakurikijwe amategeko. 

2022-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Ubwanditsi 03 Apr 2024
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 23 Sep 2021
Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso
Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Hari gukorwa amavugurura kuri zone , izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi:Bugingo
Mu Rwanda

Hari gukorwa amavugurura kuri zone , izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi:Bugingo

Ubwanditsi 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru