• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kugeza ubu, depite Frank Habineza uyoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, (DGPR), ntabwo akwiye kureba nabi uwavuga ko yugamye ku mureko, nyuma yo kwatuza akanwa ke amagambo yashenguye abagizweho Ingaruka n’imitwe yiterabwoba irimo FLN ya Rusesabagina, na FDLR yasize ikoze genocide mu Rwanda, ubwo yasabaga ko Leta yaganira n’iyi mitwe.

Bamwe batangiye bibabaza niba aribyo yatumwe munteko ubwo yatorerwaga kuba intumwa ya rubanda mumatora y’abagize inteko yabaye muri 2018. 

Muri Werurwe 2017, nibwo inama ya biro politiki y’iri shyaka rizwi nka Green Party (DGPR), yemeje Habineza Frank nk’uzarihagararira mu Matora y’ Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017 bikarangira ayatsinzwe kumajwi 0, 5%. 

Nyuma yo gutsindwa, yaradandabiranye kugeza aho yashatse no kwegura mu ishyaka rye ngo ahurwe politiki burundu, abitewe no kwihebeshwa n’amadeni menshi yari afite ubwo yiyamamazaga. 

Muri 2018 yungutse igitekerezo cyo kongera amadeni muyandi maze akiyamamariza kuba umudepite munteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Gusa aha ho byaje kumuhira, abasha kubona amajwi amwemerera kujya munteko, aho yinjiyemo avuga ko ahagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta. 

Inshuti y’itangazamakuru.

Wenda ntiyabona umwanya wo gutembera ngo ajye mubyaro yumve ibibazo abaturage bafite, ariko umubwiyeko wicaye ahantu kandi ufite akuma gafata amajwi cyangwa n’amashusho, ushaka ko muganira, yatebuka.

Mugihe bamwe bibaza niba yaba amaze koroherwa n’amadeni yafashe ubwo yiyamamazaga, we yifashishije ibitangazamakuru binyuranye, Asaba ko Leta y’u Rwanda yajya igirana ibiganiro n’abayirwanya ngo kugira ngo ibashe kugira agahenge no kuruhuka ibitero bahora bayigabaho. Yumvikana kuri radio ijwi ry’Amerika agira ati: “Yego twavuze rwose ko biri no muri gahunda y’ ishyaka ryacu ko dushyigikiye yuko Leta y’u Rwanda igomba kuzajya ikorana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo ndetse nabo ivuga ko bayirwanya, baba abafite intwaro n’abatazifite”.

Utu dushya uyu mudepite yadukanye mugihe abadepite bazongera gutorwa umwaka utaha, abasesengura baribaza niba ariyo turufu agiye gukoresha ngo azongerere atorwe. Ibi kandi Frank Habineza arabivuga yirengagije ko iyo mitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba imaze guhitana abaturage batandukanye mubice bimwe bigize Intara y’amajyepfo n’uburengerazuba. Ndetse hakiyongeraho n’imitwe igizwe n’abasize bakoze genocide mu Rwanda muri 1994.  

Ndetse nabamwe mu biyita abanyapolitiki bafite amashyaka avuga ko arwanya Leta bafitemo abahunze basize bakoze genocide cg abujuje ingengabitekerezo yayo. Abandi ni abanyabyaha bahunze ubutabera cyangwa bakatiwe n’inkiko. 

Kwirengangiza no kwivuguruza

Icyakora nanone mu gusaba ibi, Habineza agaragaza kugira iby’ingenzi yirengagiza, no kwitega mu mvugo ze mu gihe yahuje urugwiro n’abanyamakuru. 

Nkubu avuga ko RNC ya Kayumba Nyamwasa itemerewe kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda kuko atari ishyaka ryemewe n’amategeko, ubundi ngo guhora Leta y’u Rwanda irwana n’imitwe y’inyeshyamba nka MRCD-FLN ntibitanga igisubizo, ati “Hakabayeho ibiganiro.” Nyamara MRCD/FLN nayo si ishyaka ryemewe n’amategeko. 

Muri 2018 ubwo umutwe w’inyeshyamba za FLN wari uri kwica abaturage b’i Nyabimata, uwari umuyobozi wawo Paul Rusesabagina, yavuze ko bafite intego yo gukuraho Leta y’u Rwanda, mu nzira y’intambara, aho gusaba kuganira na Leta niba hari hari ikibazo batumvikanagaho. Kandi ni mugihe koko, kuko FLN nayo  n’igice cyiyomoye kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze genocide yakorewe abatutsi. 

Aha kandi ntakwirengagiza abaturage b’i Musanze basahuwe, abakubiswe, n’abishwe n’inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana.

Mubandi yemeza ko bakwiye kuganira na Leta harimo Umusazi waciwe mu gipadiri, Thomas Nahimana. Uyu mugabo wahoze mugipadiri ni umutekamutwe wibera mubufaransa, uhora avuga ko ari Presida wa guverinoma ikorera mubuhungiro. Akaba yaragiye yumvikana inshuro nyinshi atanga imbwirwaruhame zihembera urwango kumbuga nkoranyambaga, ndetse akaba yaranagiye anatanga amatangazo menshi yo kubika, abika Presida Kagame ngo yitabye Imana. 

Bamwe mubaturage bagaragaje kwijujuta ubwo bunvaga Habineza Frank asaba ibi, bagaragaza ko amagambo ye yuzuyemo amacakubiri no gutoneka abanyarwanda bahungabanyijwe n’ibikorwa by’iterabwoba. Kuri Depute Nizeyimana Piyo, ngo Frank Habineza yararengeye kuburyo akwiye no kugezwa imbere y’inkiko. 

Mubiganiro byabeye muri Village urugwiro muri muri 1998 na 1999, byari bihuriwemo n’amashyaka yose ataragize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abashakashatsi, baganira kuburyo habaho gusangira ubutegetsi ntawe usigaye inyuma. 

Frank Habineza rero umaze kwigira umuvugizi w’inzererezi byitwa ko zirwanya Leta, akwiye gufata umwanya wo gutekereza aho igihugu kigeze mu iterambere akareka gusubiza inyuma umuhate w’abanyarwanda mukwiyubakira igihugu. 

2022-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Ubwanditsi 07 Mar 2020
Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad

Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ubwanditsi 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi
IMIKINO

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU
POLITIKI

Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru