Kugeza ubu, depite Frank Habineza uyoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, (DGPR), ntabwo akwiye kureba nabi uwavuga ko yugamye ku mureko, nyuma yo kwatuza akanwa ke amagambo yashenguye abagizweho Ingaruka n’imitwe yiterabwoba irimo FLN ya Rusesabagina, na FDLR yasize ikoze genocide mu Rwanda, ubwo yasabaga ko Leta yaganira n’iyi mitwe.
Bamwe batangiye bibabaza niba aribyo yatumwe munteko ubwo yatorerwaga kuba intumwa ya rubanda mumatora y’abagize inteko yabaye muri 2018.
Muri Werurwe 2017, nibwo inama ya biro politiki y’iri shyaka rizwi nka Green Party (DGPR), yemeje Habineza Frank nk’uzarihagararira mu Matora y’ Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017 bikarangira ayatsinzwe kumajwi 0, 5%.
Nyuma yo gutsindwa, yaradandabiranye kugeza aho yashatse no kwegura mu ishyaka rye ngo ahurwe politiki burundu, abitewe no kwihebeshwa n’amadeni menshi yari afite ubwo yiyamamazaga.
Muri 2018 yungutse igitekerezo cyo kongera amadeni muyandi maze akiyamamariza kuba umudepite munteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Gusa aha ho byaje kumuhira, abasha kubona amajwi amwemerera kujya munteko, aho yinjiyemo avuga ko ahagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta.
Inshuti y’itangazamakuru.
Wenda ntiyabona umwanya wo gutembera ngo ajye mubyaro yumve ibibazo abaturage bafite, ariko umubwiyeko wicaye ahantu kandi ufite akuma gafata amajwi cyangwa n’amashusho, ushaka ko muganira, yatebuka.
Mugihe bamwe bibaza niba yaba amaze koroherwa n’amadeni yafashe ubwo yiyamamazaga, we yifashishije ibitangazamakuru binyuranye, Asaba ko Leta y’u Rwanda yajya igirana ibiganiro n’abayirwanya ngo kugira ngo ibashe kugira agahenge no kuruhuka ibitero bahora bayigabaho. Yumvikana kuri radio ijwi ry’Amerika agira ati: “Yego twavuze rwose ko biri no muri gahunda y’ ishyaka ryacu ko dushyigikiye yuko Leta y’u Rwanda igomba kuzajya ikorana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo ndetse nabo ivuga ko bayirwanya, baba abafite intwaro n’abatazifite”.
Utu dushya uyu mudepite yadukanye mugihe abadepite bazongera gutorwa umwaka utaha, abasesengura baribaza niba ariyo turufu agiye gukoresha ngo azongerere atorwe. Ibi kandi Frank Habineza arabivuga yirengagije ko iyo mitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba imaze guhitana abaturage batandukanye mubice bimwe bigize Intara y’amajyepfo n’uburengerazuba. Ndetse hakiyongeraho n’imitwe igizwe n’abasize bakoze genocide mu Rwanda muri 1994.
Ndetse nabamwe mu biyita abanyapolitiki bafite amashyaka avuga ko arwanya Leta bafitemo abahunze basize bakoze genocide cg abujuje ingengabitekerezo yayo. Abandi ni abanyabyaha bahunze ubutabera cyangwa bakatiwe n’inkiko.
Kwirengangiza no kwivuguruza
Icyakora nanone mu gusaba ibi, Habineza agaragaza kugira iby’ingenzi yirengagiza, no kwitega mu mvugo ze mu gihe yahuje urugwiro n’abanyamakuru.
Nkubu avuga ko RNC ya Kayumba Nyamwasa itemerewe kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda kuko atari ishyaka ryemewe n’amategeko, ubundi ngo guhora Leta y’u Rwanda irwana n’imitwe y’inyeshyamba nka MRCD-FLN ntibitanga igisubizo, ati “Hakabayeho ibiganiro.” Nyamara MRCD/FLN nayo si ishyaka ryemewe n’amategeko.
Muri 2018 ubwo umutwe w’inyeshyamba za FLN wari uri kwica abaturage b’i Nyabimata, uwari umuyobozi wawo Paul Rusesabagina, yavuze ko bafite intego yo gukuraho Leta y’u Rwanda, mu nzira y’intambara, aho gusaba kuganira na Leta niba hari hari ikibazo batumvikanagaho. Kandi ni mugihe koko, kuko FLN nayo n’igice cyiyomoye kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze genocide yakorewe abatutsi.
Aha kandi ntakwirengagiza abaturage b’i Musanze basahuwe, abakubiswe, n’abishwe n’inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana.
Mubandi yemeza ko bakwiye kuganira na Leta harimo Umusazi waciwe mu gipadiri, Thomas Nahimana. Uyu mugabo wahoze mugipadiri ni umutekamutwe wibera mubufaransa, uhora avuga ko ari Presida wa guverinoma ikorera mubuhungiro. Akaba yaragiye yumvikana inshuro nyinshi atanga imbwirwaruhame zihembera urwango kumbuga nkoranyambaga, ndetse akaba yaranagiye anatanga amatangazo menshi yo kubika, abika Presida Kagame ngo yitabye Imana.
Bamwe mubaturage bagaragaje kwijujuta ubwo bunvaga Habineza Frank asaba ibi, bagaragaza ko amagambo ye yuzuyemo amacakubiri no gutoneka abanyarwanda bahungabanyijwe n’ibikorwa by’iterabwoba. Kuri Depute Nizeyimana Piyo, ngo Frank Habineza yararengeye kuburyo akwiye no kugezwa imbere y’inkiko.
Mubiganiro byabeye muri Village urugwiro muri muri 1998 na 1999, byari bihuriwemo n’amashyaka yose ataragize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abashakashatsi, baganira kuburyo habaho gusangira ubutegetsi ntawe usigaye inyuma.
Frank Habineza rero umaze kwigira umuvugizi w’inzererezi byitwa ko zirwanya Leta, akwiye gufata umwanya wo gutekereza aho igihugu kigeze mu iterambere akareka gusubiza inyuma umuhate w’abanyarwanda mukwiyubakira igihugu.