Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari munsi y’imyaka 23 yitegura gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ryo guhatanira gukina igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha, aratangira umwiherero kuri uyu wa gatanu.
Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakinnyi 23 bahamagwe n’umutoza mukuru Yves Rwasamanzi, aba bakinnyi bahamagawe bagomba guhita batangira umwiherero dore ko umukino ubanza uzabera i Huye mu cyumweu gitaha.
Mu rutonde rw’abakinnyi bahamagawe urebye nta mpinduka zagaragayeml cyane ugereranyije n’abakinnyi bakinnye umukino w’ijonjora rya mbere aho basezereraga ikipe y’igihugu ya Libya.
Rutahizamu Glen Habimana w’imyaka 20 ukina mu ikipe ga Victoria Rosport yo mu gihugu cya Luxembourg niwe wiyongereye kuri uru rutonde rw’abakinnyi bakiri bato.
Uyu Rutahizamu aheruka kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, Amavubi makuru aheruka gukina ibiri ya gishuti yabereye muri Maroc , icyo gihe u Rwanda rwakinnye na Guinea na St Lois Lupopo y’i Kinshasa.
Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi U23 batangira imyitozo kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022, bazakine na Mali umukino ubanza tariki ya 22 Ukuboza ubere i Huye naho uwo kwishyura ukazabera muri Mali tariki ya 29 Ukwakira 2022 ubere muri Mali.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’amakipe bakinira: