Ubundi ikikubwira umuntu uzatsindwa intambara, ntamenya umwanzi we nyawe n’impamvu zatumye afata intwaro. Uku niko bimeze kuri Leta ya Perezida Tshisekedi, yitiranya u Rwanda n’abayirwanya, ntinagire ubushake cyangwa ubushobozi bwo kumva intandaro y’ibibazo.
Byari bisanzwe ko iyo umutwe wa M23 umukubise ikibatsi cy’umuriro Tshisekedi avuza induru ngo ni u Rwanda rubiri inyuma. Yarasakuje amahanga amuhindura umurwayi wo mu mutwe, ahubwo amugira inama yo gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo na M23. Yabyimye amatwi, ahitamo inzira y’intambara none nayo arimo kuyitsindwa.
Perezida Tshisekedi yabuze ayo acira n’ayo amira, ashaka uwo yegekaho umusaraba umuremereye. Nguko uko yibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, abica, abafungira ubusa, abangiriza n’imitungo, harimo no kubarira inka. Ni ingengabitekerezo ya Jenoside asangiye na ba rukarabankaba bo muri FDLR, dore ko aribo nkoramutima asigaranye.
Ibi Leta ya Tshisekedi yasanze bidahagije kuko bitahagaritse umuvuduko wa M23, atangira guhiga “ibyitso” ngo bikorana n’u Rwanda, neza neza nk’uko ubutegetsi bwa Yuvenali bwabigenje ubwo bwari busumbirijwe ku rugamba na FPR-Inkotanyi. Gutoteza no kwica Abatutsi n’abatari bashyigikiye politiki y’akazu ntibyabujije ingoma ya Habyarimana guhirima. No kwa Tshisekedi biraca amarenga!
Tukiri kuri ibyo byo guhiga bukware”ibyitso”, ubu inkuru ivugwa muri Kongo ni ifungwa rya Freddy Kangudia na Didier Baitopla bari abakozi bakuru mu biro bya Perezida Tshisekedi, bakaba bashinjwa gukorana n’u Rwanda.
Amakuru yizewe kandi aravuga ko uwitwa Jean-Claude Ekolomba Ibalanky wari uhagarariye leta ya Kongo mu biganiro by’amahoro bya Nairobi, yabujijwe gusohoka mu gihugu ndetse ngo akaba yaba yamaze no gutabwa muri yombi. Aba bose bakurikiranyweho “gusohora amabanga y’igihugu no kuyaha u Rwanda”.
Igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda. Ngaho Tshisekedi nakomeze yimareho amaboko, amaherezo ubwo buhubutsi azabwicuza.
Mu gihe Perezida Tshisekedi ahugiye mu guhiga”ibyitso by’u Rwanda”, ku rugamba ibintu bikomeje kumucikana.
Nyuma y’aho yifotoreje ngo yazanye indege kabuhariwe mu kurwana, kandi mu by’ukuri ari ukurangaza abaturage, umutwe wa M23 umaze kwigarurira utundi duce. Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru arahamya ko kuva tariki 09 Ugushyingo 2022, abarwanyi ba M23 bigaruriye Kanyarucinya, Kamahoro na Kibumba, uduce turi mu bilometero bike cyane uvuye mu mujyi wa Goma, n’umupaka wa Kabuhanga uhuza Kongo n’u Rwanda. Utu duce turaza twiyongera kuri Bunagana, Centre ya Rutshuru, Kiwanja, Rumangabo n’utundi twinshi tugenzurwa na M23 kuva mu mezi make ashize.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 ejo tariki 12 Ugushyingo, riravuga ko uwo mutwe washoboye gusenya ibimodoka by’intambara byinshi by’ingabo za Leta, ndetse unashimangira ko Leta ya Kongo nidahagarika kurasa ahatuwe n’abaturage b’abasivili ”….M23 izajya gufata aho indege n’ibindi bitwaro bihagurukira”, ni ukuvuga mu mujyi wa Goma.
Aho ibyo muri kongo birushirizaho kujya habi, ni uko usanga nta mukuru urusha abandi gushishoza, ngo atange inama yatuma igihugu kidakomeza kwerekeza mu manga. Dore nk’ubu kuwa gatatu ushize, abasenyeri gatolika muri Kongo basohoye itangazo ryemeza ko u Rwanda na Uganda ari byo bihungabanya umutekano wa Kongo, ngo bigamije gusahura ubukungu bwayo. Nyamara iyo baza kureka ubufana no gushyushya abaturage umutwe, ahubwo bagakoresha umutima ushyira mu gaciro, bari gusaba ko imirwano ihagarara, Abanyekongo bakayoboka inzira y’imishyikirano nk’uko badasiba kubigirwamo inama.
Ukwanga atiretse agira ati”ngo turwane”.