• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 14 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa gatandatu, tariki 12 Ugushyingo 2022, i Buruseli mu Bubiligi, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye mu kiryabarezi FDU-Inkingi, bongeye kwikirigita baraseka ngo barizihiza umunsi wahariwe Ingabire Victoire, ”Ingabire Day”. Nk’uko bisanzwe amagambo yahavugiwe ni ayo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka amateka no gusebya ubuyobozi bw’uRwanda.

Muri videwo yoherereje izo mburamukoro zibarirwa ku mitwe y’intoki, Ingabire Victoire yongeye kugaragaza uwo ari we, yiyemerera ko ashyikikiye imitwe y’abagizi ba nabi, igambiriye kumena amaraso mu Rwanda.

Muri ayo mahomvu ye yagize ati:”Niba Leta y’u Rwanda itagiranye ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro n’itazitwaje, ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo no mu bindi bihugu, ishaka guhirika ubutegetsi, nta mahoro aka karere kazigera kagira”. Aha twibuke ko umwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite indiri mu Burasirazuba bwa Kongo, ni FDLR igizwe n’abajenosideri n’abana babo bonse ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Kuba Ingabire Victoire yasabira FDLR gushyikirana na Leta y’u Rwanda  ubwabyo nta gitunguranye kirimo, kuko ari nko kwisabira. FDLR ikomoka kuri RDR, umutwe washinzwe ukanayoborwa n’abarimo Ingabire Victoire. Ishyaka rya Ingabire Victoire kandi, FDU-Inkingi, ni umufatanyabikorwa wa FDLR, dore ko, nk’uko twabigaragaje mu nyandiko zacu nyinshi, buri kwezi rikusanya ibyo abayoboke baryo bise”ingemu ya Ingabire Victoire”, ikindi gice cy’ayo mafaranga kikoherezwa muri FDLR.

Ingabire Victore nawe yunga mu ry’ Abanyekongo bashinja uRwanda kuba intandaro y’ibibazo byabo. Uretse guhuragura ibigambo bitagira ikimenyetso na kimwe, kuki Ingabire n’abo basangiye imyumvire ipfuye, batemera ko umutekano wa Kongo watangiye kuba mubi kuva mu mwaka w’1994, ubwo igihiriri cy’Abanyarwanda biganjemo abajenosideri cyahungiraga muri icyo gihugu? Raporo zivuga uburyo FDLR yica abaturage ba Kongo, igasambanya abagore ku ngufu, igasahura imitungo yabo, harya nabyo byabazwa ubuyobozi bw’uRwanda?

Niba umuryango mpuzamahanga uhuriza ku ngingo y’uko ibibazo bya Kongo bishingiye ahanini ku miyoborere mibi, nk’uko uwari uhagarariye Ubwongereza muri icyo gihugu, Madamu Sophia Willitts yabivugaga ubwo yari ashoje ikivi cye mu minsi mike ishize, kuki Ingabire Victoire abyirengagiza uwo mutwaro akawugereka ku Gihugu cyamubyaye? Ba bangamwabo baracyari benshi.

Umuryango mpuzamahanga ugira Leta ya Kongo inama yo gushyikirana n’imitwe iyirwanya kuko wamaze kumva ko iyo mitwe ifite icyo irwanira. Bitandukanye na FDLR, yo ahubwo ibite ibyo igomba kuryozwa mu mategeko, kubera amahano abayoboke bawo bakoze, haba mu Rwanda, haba no muri Kongo.

 Dufashe urugero rwa M23, uyu mutwe ugaragaza ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Imvugo zibiba urwango, gutoza urubyiruko kwica, ibyo twagereranya n’Interahamwe zo mu Rwanda,  byose ni ibimenyetso simusiga byerekana ko hari Jenoside yateguriwe gutsemba abo Banyekongo, cyane cyane abo mu beoko bw’abatutsi. Muri ayo manjwe ye ngo ni ijambo, Ingabire ntiyigeze yamagana iyo myitwarire ya Leta ya Kongo, ahubwo byose abishinja u Rwanda. 

Ese iyo Ingabire Victoire agereranya uburenganzira bw’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’ubwa M23 iharanira guhagarika jenoside, si bya bindi by’Interahamwe-mpuzamugambi byo gufata uwishe ukamugira uwiciwe, naho uwiciwe ukamugira umwicanyi? 

Ingabire Victoire reka gukomeza gutoneka ibikomere by’abo so, nyoko na  basaza bawe bagize imfubyi n’abapfakazi. Niba wumva amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no gushyira ubutegetsi mu biganza by’ ibinywamaraso, subiza amerwe mu isaho. Imbaraga zabwambuye MRND/CDR yanyu ntaho zagiye, ahubwo zikubye inshuro nyinshi.

2022-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol

U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Imitungo ya Perezida Robert Mugabe benshi batari bazi  ku karubanda ,  irenga miliyali 1$

Imitungo ya Perezida Robert Mugabe benshi batari bazi ku karubanda , irenga miliyali 1$

Ubwanditsi 22 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome
ITOHOZA

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Ubwanditsi 06 May 2017
Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru