Ruharwa Dr Vincent Bajinya wihishe ubutabera akiyita Vincent Brown nyuma yo guhungira mu gihugu cy’ubwongereza yavukiye mu karere ka Musanze mu mwaka wa 1952 maze arangije amashuri ya kaminuza mu buvuzi ajya gukora mu kigo cyari gishinzwe urubyaro n’imyororokere cyari kizwi na ONAPO (Office National de la Population).
Akigera muri iki kigo, mu byo yari ashinzwe hari ukugira inama abagore batwite cyangwa abaje kuringaniza imbyaro no guhugurwa aho nyuma y’iminsi bamucitseho aho kubavura yarabahohoteraga.
Mu gihe yigaga i Butare, umuco wo kunnyuzura Bajinya yabikoranaga ubugome nk’umukiga uhiga abatutsi n’abanyenduga kugeza hari uwo yanyaye mu gutwi kuziba burundu nkuko tubikesha Igicaniro TV.
Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda mu maboko y’akazu k’abakiga b’intagondwa rwatangiraga muri 1990, Bajinya yakoze urutonde rw’abatutsi biswe ibyitso maze abagabo 20 barabajyana babakorera iyicarubozo bamwe barahagwa harimo uwaruzwi cyane Aloys Kayiranga.
Mu gihe cya Jenoside, Bajinya yari atuye muri Rugenge mu kiyovu cy’abakene aho yari acumbitse munzu ya Kayinamura Laurent uyu akaba ari mukuru wa Karengera washakanye n’umuhanzi Cecile Kayirebwa. Bajinya niwe wari ushinzwe kugenzura za Bariyeri muri Rugenge no gutanga amategeko.
Vincent Bajinya yatawe muri yombi na Polisi y’Ubwongereza muri 28 Ukuboza 2006 kimwe n’abandi ba ruharwa aribo Célestin Ugirashebuja, Emmanuel Nteziryayo, na Charles Munyaneza, nkuko byari byasabwe na Leta y’u Rwanda muri Ugushyingo 2006.
Impapuro zimuta muri yombi zamushinjaga gutegura umugambi wa Jenoside, gushishikaria abandi gukora Jenoside hagati ya 1 Mutarama 1994 na 12 Ukuboza 1994.
Bajinya yafunzwe by’agateganyo nuko agezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwa Wesrminster tariki ya 26 Mutarama 2007 aho yahakanye ibyaha byose yaregwaga.
Umucamanza yemeje tariki ya 6 Kamena 2008 ko abo ba ruharwa boherezwa mu Rwanda ariko urukiko rukuru rwanga uwo mwanzuro tariki ya 8 Mata 2009 ndetse basabirwa kurekurwa.
Tariki ya 30 Gicurasi 2013 Polisi y’Ubwongereza yongeye guta muri yombi Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja na Charles Mutabaruka. Tariki ya 21 Ukuboza 2015, urukiko rw’Ubwongereza bwanze ko boherezwa mu Rwanda. Urwo rukiko rwitwaje ko batabona ubutabera bunogeye bageze mu Rwanda.
Muri Mutarama 2018, Umushinjacyaha Mukuru icyo gihe Jean Bosco Mutangana na Jean Bosco Siboyintore ukuriye itsinda rishinzwe gushakisha abajenosideri bagiye mu gihugu cy’Ubwongereza bajyanye ibyavuye mu iperereza.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano Ben Wallace icyo gihe yatangajeko ubutabera buzatangwa nubwo byatwara igihe kirekire. Muri Nzeli 2020 ba ruharwa bose babajijwe na polisi ariko nta numwe wafunzwe.
Ubwo yari mu Rwanda yitabiriye inama ya CHOGM2022, uwari Minisitiri w’Intebe Borris Johnson yavuze ko icyo kibazo cy’abajenosideri cyafatwa nkaho cyakemutse.