Ububiligi ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bicumbikiye umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo nibo birirwa bagoreka amateka, kubera ipfunwe ry’ibyo bakoze cyangwa ibyakozwe n’abo mu miryango yabo. Ese ubundi bageze bate aho mu Bubiligi, ko tuzi ko bitorohera Abanyafurika kujya mu Burayi? Dore amateka ya Eugène Clément Nahimana wabibafashijemo.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Clément Nahimana yari atuye mu Bubiligi, ndetse akaba yari umuvugizi w’abarwanashyaka ba MRND muri icyo gihugu.
Nyuma ya Jenoside, Eugène Clément Nahimana yashakiye abari mu butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana no muri Leta y’Abatabazi ibyangombwa byabafashije kwinjira mu Bubiligi, ndetse anabashakira abanyamategeko babafashije kubona ubuhungiro. Byaranaboroheye kuko bari bafite amafaranga y’igihugu bari bamaze gusahura, dore ko isanduku ya Leta bayiteruye uko yakabaye.
Kubera ko hari abajenosideri batari bafite ubushobozi bwabageza i Burayi, Eugène Clément Nahimana yashinze icyiswe ”Fédération Espoir-Afrique, Asbl FEDA”, anakiyobora kuva mu mwaka w’1996 kugeza mu mwaka wa 2015, iyo FEDA ikaba yarakusanyije amamiliyoni atabarika y’amafaranga, akoreshwa mu kwinjiza abajenosideri mu Bubiligi, no kuhabatungira.
FEDA yafatanyije n’andi mashyirahamwe asaga 30 gushyigikira bikomeye abajenosideri n’imiryango yabo, anabafasha kudakurikiranwa n’ubutabera. Muri yo twabuga nka COCOF, ORBEM ubu yitwa ACTIRIS, amashyirahamwe ashingiye ku idini gatolika, n’andi agizwe n’Ababiligi bo mu bwoko bw’Abafulama(Flamands).
Eugène Clément Nahimana yari inshuti magara n’abahoze mu butegetsi mu Bubiligi, nk’abagore bitwa Rika de Backer na Brigitte Growels bari abaminisitiri, banagize uruhare mu kwinjiza abajenosideri mu Bubiligi. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bagore banafashije Eugène Clément Nahimana gukusanya imisanzu yohererezwaga radiyo rutwitsi ya RTLM, anyuze kuri konti y’uwo Nahimana.
Eugène Clément Nahimana yagarutsweho muri raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe ku ruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside uyakorewe Abatutsi, ndetse ari ku rutonde rw’Abanyarwanda bahozwaho ijisho n’inzego z’iperereza mu Bubiligi, kubera ibikorwa byabo bigamije kubangamira ubutabera.
Eugène Clément Nahimana kandi yanagize uruhare mu ishingwa ry’amashyirahamwe nka JAMBO Asbl, agamije gutagatifuza abajenosideri, guhahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusebya ubuyobozi bw’uRwanda. Ni umwe mu banyotewe no kugarura mu Rwanda “ubutegetsi bw’Abahutu” nk’uko babyivugira.
Igitangaje, amwe muri ayo mashyirahamwe nka Jambo Asbl aterwa inkunga na Leta y’ububiligi, mu gihe nyamara ingingo ya 114 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’Ububiligi , yamagana ikanaha uhakana n’upfobya jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Biragoye kumenya umubare nyakuri w’abajenosideri baba mu Bubiligi. Ikizwi gusa ni uko babarirwa mu bihumbi, bake cyane muri bo bakaba baraburanishijwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uherutse kuburanishwa ni Fabien Neretse wanakatiwe igifungo cy’imyaka 25, icyakora ababikurikiranira hafi, nk’umucamanza Damien Vandermeersch wanagize uruhare ngo izo manza nkeya zibe, bafite impungenge ko benshi muri abo bajenosideri batazigera bashyikirizwa inkiko, urebye uburyo icyo gihugu kibigendamo biguruntege.