Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi y’ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, tariki 02 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wakubise inshuro abarwanyi ba FDLR bunganira ingabo za Kongo ku rugamba, maze ubambura agace ka Kisharo, muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rushuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kisharo iri mu bilometero nka 20 uvuye ku mupaka wa Ishasha, uhuza Kongo na Uganda, kakaba agace kazwiho ubukungu bushingiye ku bucuruzi bw’amafi.
Kwirukanwa mu birindiro byo nta gishya kirimo, kuko igihe cyose bacokoje M23 yabahaye isomo ry’ikinyabupfura. Igishya ahubwo ni uko, nubwo Radio Okapi ya Monusco itatangaje igihe FDLR yafatiye ako gace, bibaye ubwa mbere Monusco itangaza ko uyu mutwe w’abajenosideri ufatanya n’igisirikari cya Kongo, FARDC, ibintu ubutegetsi bw’ i Kinshasa bwakomeje guhakana bwivuye inyuma.
Iyi nkuru kandi itangajwe nyuma y’iminsi 4 gusa hasohotse icyegeranyo cy’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi , nacyo cyagaragaje ubufatanye hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro, ariko cyane cyane uw’abajenosideri wa FDLR, ndetse uwo muryango usaba Leta ya Kongo guhagarika ubwo bufatanye, kimwe n’imvugo zibiba urwango, zikibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Ese iyo ushinjwa gufatanya n’abajenosideri, harya ubwo wowe uba uri iki? Nubwo abategetsi ba Kongo bibeshya ko bazakomeza gutwika inzu bagahisha umwotsi, bajye bazirikana ko jenoside ari icyaha kidasaza!
Kongo ikomeje kugaragaza ubushake buke mu kugarura umutekano muri icyo gihugu. Imyanzuro ya Luanda na Naïrobi isaba ko imitwe yose yitajwe intwaro izishyira hasi, iy’abanyamahanga igataha mu bihugu byabo, ariko Perezida Tshisekedi n’abambari be bo ntibabikozwa, ahubwo bahisemo gukomeza kuba umufatanyabikorwa wa FDLR, Mayi-Mayi, PARECO, URDPC, n’iyindi.
Hagati aho, umutwe wa M23 wo watangiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, urekura agace ka Kibumba wari warigaruriye, ndetse ukaba uvuga ko witeguye no kuva muri Rumangabo na Kishishe mu minsi mike iri imbere. Abasesenguzi basanga iki ari igitego M23 itsinze mu rwego rwa dipolomasi, mu gihe ubutegetsi bwa Kongo bwo bukomeza gutakarizwa icyizere, kubera kwanga kwitandukanya n’imitwe y’abicanyi, no kwibasira abaturage b’inzirakarengane bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.
Ikindi gituma ubutegetsi bwa Tshisekedi burushaho kurebwa nabi n’Umuryango Mpuzamahanga, ni ukwiyambaza umutwe wa WAGNER w’abacanshuro b’Abarusiya. Ibi biragagaragara nko gusuzugura umurava n’ubushake bw’abagerageza gushakira ikibazo cya Kongo umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro, ariko Kongo yo ikaba ishakira igisubizo mu kumena amaraso.
Ujya gutsindwa afata uwo abonye wese nk’umwanzi, harimo n’abashaka kumufasha. Nyuma yo kwikoma uRwanda, Monusco ndetse na Uganda bavuga ko aribyo muzi w’ingorane za Kongo, ubu noneho abanyapolitiki bo muri icyo gihugu batangiye gushishikariza abaturage kwibasira ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo. Ingabo za Kenya zirashijwa kuba ibyitso bya M23 kuko zahisemo kumvikana n’uwo mutwe, aho kuwushoraho intambara zizi neza ko nta gisubizo yatanga.
Nyamara ababikurikiranira hafi bemeza ko iyi nzira y’ubwumvikane yari yatangiye no gutanga umusaruro, kuko M23 yemeraga gushyira uduce yafashe mu biganza by’izo ngabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, mu gihe hagishakishwa izindi nzira zagarura amahoro n’umutekano muri Kongo. Iby’ibiganiro Leta ya Kongo ntibikozwa, ndetse igashishikariza abaturage bayo kubamagana, ari nayo mpamvu basaba ingabo za Kenya kugaba ibitero kuri M23, bitaba ibyo zigahambira utwazo. Uwavuga ko akavuyo mu burasirazuba bwa Kongo aribwo kaza, ubanza ataba yibeshye.