Bimaze kugaragara ko ibikorwa by’iterabwoba bihangayikisha abanyamerika n’abanyaburayi iyo bibangamiye inyungu zabo gusa. Iyo iterabwoba ryibasiye abo mu bindi bice by’isi, cyane cyane Afrika, rifatwa nk’ibisanzwe, kuko amaraso yabo nta gaciro afite nk’ay’abatuye mu burengerazuba bw’isi.
Ibyegeranyo mpuzamahanga binyuranye ndetse n’ibimenyetso simusiga, byagaragaje ko ubutegetsi bwa Kongo bukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba iri muri icyo gihugu, cyane cyane umutwe w’abajenosideri wa FDLR. Nyamara uretse kubivuga mu magambo byo kwiyerurutsa, abanyabubasha bo muri Amerika n’Uburayi nta kintu na kimwe bakora ngo ubwo bufatanye hagati y’ubutegetsi bwa Kongo n’abo bagizi ba nabi buhagarare.
Nimutekereze akaga Kongo yari guhura na ko iyo iza gufatirwa mu cyuho ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR. Nta gusidikanya, ubu imvura y’amasasu y’Abanyamerika yari kuba yarahinduye Kongo umuyonga, nk’uko byagenze muri Irak, Iran, Afghanisatan, Somaliya, Libya, Syria, n’ahandi henshi hagiye havugwa Al-Qaeda, rimwe na rimwe ari no kubeshya kubera izindi nyungu, cyane cyane iz’ubukungu.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu bihugu byashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Kubivuga gusa ntihagire igikorwa ngo uwo mutwe usenywe burundu, si ukwiyerurutsa no kudaha agaciro Abanyarwanda n’Abanyekongo batabarika, bambuwe ubuzima n’abo bicanyi ruharwa?
FDLR ni n’imungu y’amahoro muri aka karere, kuko yirirwa yigisha ingengabitekerezo ya jenoside yibasira Abatutsi, nk’uko Al-Qaeda igizwe n’abahezanguni bagambiriye gutsemba ku isi uwo ariwe wese badahuje imyumvire. Abanyamerika n’Abanyaburayi batandukanya bate iyi mitwe yombi y’iterabwoba?
Uru sirwo rugero rwonyine rwerekana ko amaraso y’abirabura, by’umwihariko Abanyarwanda, atagira agaciro nk’ay’abandi batuye isi. Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga ngo aburaniswe ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba, hari abategetsi bo mu Burayi n’Amarika basakuje ngo “impirimbanyi ya demokarasi” yarashimuswe. Nyamara Amerika yagabye ibitero utamenya umubare mu bihugu binyuranye, byanaguyemo abo yise”ibyihebe”, nk’icyahitanye Oussama Bin Laden muri Pakistan. Abanyamerika bashimuse abantu benshi bashinjwa kuba abayoboke ba Al-Qaeada, ndetse bakicwa batanagejejwe imbere y’ubutabera. Ko Paul Rusesabagina nawe ari Bin Laden ku Banyarwanda, ndetse we akaba yaranaburanishijwe mu buryo buboneye agahamwa n’ibyaha, induru zivuzwa ku Rwanda ngo narekurwe, ni iz’iki, niba atari rya rondaruhu twavuze haruguru?
Burya arigira, yakwibura agapfa. Abanyarwanda dukwiye gukomeza umuco wo kwishakira ibisubizo nk’uko twabitangiye, tukima amatwi abaturangaza bagamije gukoma mu nkokora inzira turimo yo kwiteza imbere.