Buri munsi umubare w’Abatutsi bo muri Kongo bahungira mu bihugu byo muri aka karere urushaho kwiyongera, bakaba bahunga Jenoside imaze imyaka ibakorerwa isi yose irebera.
Uretse ababarirwa mu bihumbi mirongo inani(80.000)bamaze imyaka isaga 20 mu nkambi zo mu Rwanda, ndetse n’uyu munsi bakaba bakiza, hari abandi ibihumbi amagana bari muri Uganda, Tanzaniya, uBurundi, Kenya n’ahandi. Hari n’abagira amahirwe bakajyanwa muri Amerika, Canada no mu Burayi, n’ubwo nta heza habaho ku mpunzi.
Icyo abasesenguzi bibaza rero, ni kuki ibyo bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bihitamo guhungisha abo Batutsi b’Abanyekongo, aho kugira uruhare mu gukemura burundu ikibazo gituma bava mu byabo, bakajya kubaho mu buzima bubi bwa gihunzi?Ese ntihaba hari ba rusahuriramunduru bafite inyungu muri ako kaduruvayo?
Birazwi neza ko Abatutsi bo muri Kongo batangiye kwicwa cyane cyane ubwo abajenosideri bo mu Rwanda bari bamaze guhungira muri Zayire, ari yo Kongo ya none. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana, nta muperezida wa Kongo n’umwe wigeze aha agaciro iki kibazo cy’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ahubwo Interahamwe zakomeje gushyirwa ku ibere, zicengeza ingengabitekerezo ya jenoside zari zikuye mu Rwanda, maze umututsi afatwa nk’umunyamahanga mu gihugu cye, udafite uburenganzira mba, harimo n’ubwo kubaho.
Raporo za Loni n’indi miryango mpuzamahanga nta gihe ziterekanye ko ubutegetsi bwa Kongo bushyigikiye imitwe yica abaturage, harimo n’uw’abajenosideri bo muri FDLR. Ariko se kwandika ibyegeranyo gusa, ntihagire ikintu ka kimwe gikorwa ngo ubwo butegetsi bureke gukorana n’abicanyi, bimaze iki?
Mu muhango wo kurahiza Senateri Kalinda François Xavier wabaye tariki 09 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, nawe yibajije impamvu umuryango mpuzamahanga ntacyo ukora ngo ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo kibonerewe umuti urambye, bityo impunzi z’Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere zisubire mu gihugu cyazo, hubwo ugahitamo kugereka uwo mutwaro ku Rwanda.
Ubu amahanga yirirwa yamagana umutwe wa M23, kandi abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo bazi neza ko imwe mu mpamvu urwanira ari uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Ese gufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba byakemura iki, mu gihe wirengagiza impamvu nyamukuru yatumye abo barwanyi bafata intwaro? Kwanga gushyikirana n’abarwanyi bafite imbaraga n’impamvu(cyangwa gushyikirana nawo rwihishwa), ni nko kwicara ku kirunga uzi neza ko amaherezo kizaruka, kandi utariteguye ingaruka zabyo.
Ese umunsi u Rwanda rwagaragaje ko rutagishoboye kwakira impunzi z’Abanyekongo, no kwihanganira ibirego n’ibitutsi kubera gucumbikira izo munzi, uwo muryango mpuzamahanga nibwo uzibuka ko umutekano muri Kongo ukenewe kugirango izo mpunzi zishobore gutaha?
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi nibireke umukino wo gushakira inyungu mu ntambara no mu maraso y’inzirakarengane. Nibigire ubutwari bwo guhangana n’ikibazo aho kukirenza ingohe no kucyegeka ku Rwanda. Umuryango mpuzamahanga, n’uRwanda rurimo, ufite inshingano zo gukebura abategetsi ba Kongo, no kubereka umuzi nyakuri w’ikibazo cy’umutekano muke, kinagenda kirushaho gufata intera ndende. Kwihunza ibibazo no kubigereka ku bandi bizatuma biba akarande, kubikemura bikazarushaho kugorana.