Amabwiriza yo ku itariki 11 Mutarama 2023, yashyizweho umukono na Minisitiri wUbubanyi nAmahanga wa Kongo, Christophe Lutundula Apala arasaba abahagarariye icyo gihugu mu mahanga bose kutongera gutanda viza zemerera abakorera imiryango itari iya leta(NGOs), kwinjira muri Kongo banyuze mu Ntara za Kivu yAmajyepfo, Kivu yAmajyaruguru, Ituri na Tanganyika.
Nyamara izo ntara nizo ziganjemo ibikorwa bya jenoside byibasira Abatutsi bAbanyekongo, nkuko abatangabuhamya banyuranye batahwemye kubitangira ibimenyetso, ariko umuryango mpuzamahanga ugakomeza kwica amatwi. Uretse kwicwa no kunyuruzwa bakaburirwa irengero, Abatutsi bo muri Kongo bakomeje guhura nirindi hohoterwa ririmo gutwikirwa no gutemerwa amatungo.
Kuba rero Minisitiri Lutundula atinyutse akabuza abanyamahanga kugera ahavugwa ubwo bugizi bwa nabi, ni uburyo bwo gukumira abatangabuhamya batagize aho babogamiye, bityo Abatutsi bakazakomeza kwicwa mu ibanga.
Uyu mwanzuro kandi wongeye kugaragaza ubushishozi buciriritse bwabategetsi ba Kongo. Niba bahakana ko nta jenoside ikorerwa Abatutsi irimo kuba, kuki bakumira abashora kuzatanga ibimenyetso byaba ibishinja abicanyi cyangwa nibibashinjura?
Ubutegetsi bwi Kinshasa burakumira abatangabuhamya, mu gihe M23, nyamara Leta ya Kongo yitaumutwe witerabwoba, yo yemerera abanyamakuru nintumwa zimiryango mpuzamahanga kujagajaga uduce igenzura, kugirango bazabe abahamya bukuri kwibyo biboneye.
Amakosa yubuhubutsi Leta ya Kongo ikomeje gukora niyo arimo gutuma amahanga ahumuka, akamenya intandaro nyakuri yumutekano muke muri icyo gihugu. Dore nkubu, ubwo Christophe Lutundula yari ahugiye mu kwandika amabwiriza akumira abanyamahanga kugera mu duce tuberamo jenoside ikorerwa Abatutsi, Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Bwana Uhuru Kenyatta, we yitehuraga guhurira mu biganiro nintumwa za M23, byabaye tariki 12 Mutarama 2023. Izo ntumwa zaboneyeho kumusobanurira neza ko mu mpamvu yatumye uwo mutwe wegura intwaro, harimo kurinda umutekano wAbanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Abasesenguzi basanga kuba bwa Uhuru Kenyatta yaremeye kwakira abahagaragariye M23 ari igitego uwo mutwe utsinze mu rwego rwa dipolomasi na politiki, dore ko yanabashimiye ubushake bagaragaza mu gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kugarura amahoro numutekano mu burasirazuba bwa Kongo.
Uko iminsi ishira ni nako ibyo muri Kongo birushaho gusobanuka, binashyira ku guha akato Leta yicyo gihugu. M23 irashimirwa kubahiriza ibyo isabwa, mu gihe ubutegetsi bwi Kinshasa bwo bukomeza gukwiza imvugo zihembera jenoside, no gukorana nimitwe yitwaje intwaro, irimo abajenosideri ba FDLR.
Ese hagati ya M23 na Leta ya Kongo, ninde witwara nk’ibyihebe? Amateka azaca urubanza. Gusa twibutse Lutundula Apala na shebuja Tshisekedi ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, kandi Jenoside ni icyaha kidasaza.