Uretse ko atagirwa inama, Perezida Félix Tshisekedi yari akwiye kureka gukomeza gutera iyaharurutswe agereka ibyamunaniye ku Rwanda, kuko abo abibwiye bose bamaze kumugaragariza ko babirambiwe. Urugero ni ibyamubayeho mu nama iherutse kubera i Dakar muri Senegal, maze gutandukira kwe gutuma Perezida Macky Sall amwirengagiza, ntiyanamuvuga mu bitabiriye iyo nama yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi.
Isomo ryo kumenya icyo uvuga n’igihe nyacyo cyo kukivuga yaherewe i Dakar, ntacyo ryafashije Perezida Tshisekedi kuko yongeye kuvanga amasaka n’amasakaramentu mu ijambo yagejeje kuri Papa Francis uri mu ruzinduko muri Kongo. Ni ijambo ryari rigizwe n’ibirego bivanze n’amarira, nk’uko bisanzwe ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo by’uruhuri, byatumye Kongo isa n’igihugu cyapfubye(Failed nation).Nyamara byari nko gutwika inzu ugahisha umwotsi, kuko Papa Francis yaje muri Kongo azi neza ko ubutegetsi bwayo ariwo umuzi w’ibibazo byabaye akarande. Mu ijambo rye rirerire, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yibukije abategetsi ba Kongo ko kwiyita umukrisitu mu magambo bidahagije, ko ahubwo bikwiye kujyana n’ibikorwa.
Tubibabwiye mu magambo make, Papa Francis yagize ati:” Umuntu uri mu mwanya w’ubuyobozi asabwa kurangwa n’umucyo, akumva ko ububasha yahawe agomba kubukoresha mbere na mbere mu nyungu z’abo ayobora. Ntako bisa kwirinda kuyoboresha igitugu, gushakisha indonke no kurarikira amafaranga, dore ko ari nawo muzi w’amabi yose, nk’uko intumwa Paul ibivuga[ muri Bibiliya).
Ibi bikorwa by’urukozasoni bikabakururira ikimwaro, akaga ndetse n’urupfu….Ni ngombwa ahubwo kwegera abaturage, mukamenya uko babaho, kuko kubaba hafi mutagambiriye izindi nyungu cyangwa kwifotoza, ari byo bizatuma babagirira icyizere…..Niba mushaka kuzura Kongo, mugomba gutegura amatora anyuze mu mucyo kandi yizewe”.Papa Francis kandi yasabye Abanyekongo kureka ivangura rigamijwe inyungu z’ubwoko cyangwa iz’agatsiko runaka, ahubwo bakunga ubumwe, kuko aribwo buzazitira “ba mpatsibihugu bitwikira imidugararo, bagasahura umutungo wa Kongo”.
Uru ruzinduko kandi rwongeye gutuma bamwe mu Banyekongo binigura, bagaragaza ko umuzi nyakuri w’ibibazo byabo ari ubuyobozi bubi cyane. N’ubwo Kiliziya Gatolika muri Kongo yakunze gukorerera mu kwaha k’ubutegetsi no gutiza umurindi ibikorwa n’imvugo byibasira cyane cyane Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, ntawabura gushima nubutwari bwa Karidinali Fridolin Ambongo, weruriye Papa Francis, akamubwira ko ubutegetsi buriho bwimakaje umuco w’ikinyoma. Karidinali Ambongo ati:”Abanyekongo babeshya nk’uko bahumeka.
N’ikimenyimenyi Tshisekedi yabeshye ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo muw’2018, kandi nawe ubwe twamubwiye ko tuzi neza ko habayemo uburiganya. Ikibabaje, Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwo bujura, kandi njye nka Arisheveke wa Kinshasa nta bushobozi mfite bwo gushishikariza abaturage kubwanga. Yongeraho ati:”Ubutegetsi dufite nibwo ntandaro y’ibibazo byose Kongo ifite, kandi abaturage nibakomeza kubirebera, nabo bazaba babigizemo uruhare”.
Burya rero koko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze. Perezida Tshisekedi yibeshyaga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamuhagarika bwuma muri politiki na dipolomasi, none ahubwo rugaragaje isura nyayo y’ubutegetsi bwe. Nta hene ibyibuha ku munsi w’isoko.