Kuwa gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi habereye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ikaba yari igamije gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Kongo, no kongera gufatira hamwe ingamba zo guhagarika intambara ikomeje guca ibintu hagati ya Leta ya kongo n’umutwe wa M23.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, ni uko impande zishyamiranye zihagarika imirwano, zikayoboka inzira y’ibiganiro, imitwe yitwaje intwaro ikazishyira hasi, iy’abanyamahanga igasubira mu bihugu ikomokamo, nk’uko byari byaremejwe mu nama zinyuranye, zirimo iyabereye i Luanda muri Angola, mu Gushyingo umwaka ushize. Nyuma y’amasaha 48 gusa iyo nama ibaye ariko, Leta ya Kongo yahise itangaza ko abo Bakuru b’Ibihugu bataye igihe, kuko Kongo itazigera yubahiriza imyanzuro yabo.
Atabiciye ku ruhande, Umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu kinini inama ya Bujumbura yagezeho, ko bo bareba ibyavugiwe i Luanda gusa. Yagize ati:” N’ikimenyimenyi Perezida wacu, [Félix Tshisekedi] nta nyandiko n’imwe yashyizeho umukono, bigaragaza ko nta nshingano yigeze yiyemeza gushyira mu bikorwa”.Abajijwe niba igihugu cye kigifitiye icyizere ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zagiye kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, Patrick Muyaya yatanze igisubizo kigaragaza ko izo ngabo zitagikenewe muri Kongo.
Yagize ati:” Izo ngabo zaje kurwana na M23 none ntabyo zikora….uburakari bw’abaturage bigaragambya[ bamagana izo ngabo ]bufite ishingiro”.Nyamara kandi inama y’i Bujumbura yari yasabye Kongo korohereza akazi izo ngabo, ndetse ibihugu bya Uganda na Sudan y’Epfo bigakomeza kohereza abasirikari muri Kongo.
Amagambo ya Patrick Muyaya rero ahabanye kure n’icyo cyemezo, kuko ahubwo yabaye nk’ayatsa umuriro, ubwo abaturage birohaga mu mihanda yo mu mujyi wa Goma, mu burakari bwinshi basaba ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kugaba ibitero ku mutwe wa M23, bitaba ibyo zigahambira ibirago, zigataha iwazo. Iyo myigaragambyo irimo kugwamo abantu ari na ko isenya ibikorwaremezo ntitunguranye ariko, cyane cyane ko atari na bwo bwa mbere ibaye. Ikigaragaza ko Leta ya Kongo iyiri inyuma, ni uko nyuma y’inama y’i Bujumbura Perezida Tshisekedi ubwe yatontomeye Gen , Umunyakenya uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, amubwira ango:” Ntimwaje gufasha M23. Birababaje kuba abaturage babarakariye cyane. Mugomba kumva ibyifuzo byabo”.
Abasesenguzi bemeza ko uburakari bwa Leta ya Kongo bwatewe n’uko Perezida Tshisekedi yagiye i Bujumbura yizeye ko bagenzi be bategeka izo ngabo gutangira kurwana na M23, nyamara bo bisabira gusa ko imirwano yahagaraga, abashyamiranye bakayoboka inzira ya politiki.
Nk’uko agenda akwiza aho anyuze hose ko u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo igihugu cye, yari yizeye ko abo Bakuru b’Ibihugu bikiriza iyo ndirimbo ye ishaje, ariko bamwereka ko umuti ufitwe n’Abanyekongo ubwabo. Leta ya Kongo rero ikomeje gusuzugura Abakuru b’Ibihugu by’aka Karere, badahwema gushakisha uko amahoro n’umutekano byagaruka muri Kongo.
Muri icyo kiganiro n’itangazamakuru, Patrick Muyaya yavuze ashize amanga ko Leta ye itazigera igirana ibiganiro na M23, kandi nyamara abo Bakuru b’Ibihugu bo basanga ibiganiro ariyo nzira rukumbi yo gusubiza ibintu mu buryo. Leta ya Kongo kandi yakomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’abajenosideri ba FDLR, kandi bagombye kuba baratashye mu Rwanda bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2022, nk’uko bikubiye mu myanzuro ya Luanda. Ibonye bidahagije iyo Leta yiyambaje abacancuro ba “Wagner”, umutwe wafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Loni, kubera ubugizi bwa nabi wagiye ukora aho wanyuze hose.
Ikindi kigaragaza icyizere gike Tshisekedi afitiye bagenzi be bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ni uko ubu inzira yazimarishije ibirenge, ashakisha ubufasha mu bihugu byo hanze y’uyu Muryango, birimo ibyo mu karere k’Afrika y’amajyepfo, nka Angola, Afrika y’Epfo n’ibindi.
Ikibazo rero: Ese Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba bazakomeza guhangayikishwa n’ibibazo bya kongo, kandi ba nyirabyo ntacyo bibabwiye? Abasesenguzi bafite umpungenge z’uko imyitwarire y’abategetsi ba Kongo ituma ibintu birushaho kudogera, ku buryo bizagera aho bitagifite igaruriro.