Abahanga babivuze ukuri koko inda nini cyangwa umururumba niyo ntandaro y’amakuba yose. Ibi byongeye gushimangirwa n’umugambanyi Alexis Gisaro Muvunyi, wahisemo ko ubwoko bw’Abanyamulenge akomokamo bushirira ku icumu, ariko akigumanira imbehe ye, dore ko ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imirimo ya Leta muri Kongo.
Nubwo Alexis Gisaro asanzwe azwiho gushaka kuzuza igifu cye gusa, nk’abandi bategetsi ba Kongo barya utwabo bakarya n’utw’abandi, noneho ijambo yavugiye imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, ryatumye abashyira mu gaciro barushaho kumufata nk’igisahiranda, kititaye ku kaga abavandimwe b’Abanyamulenge barimo, kimwe n’abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi.
Ubundi iki kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kumurika uko ibikorwaremezo bihagaze muri Kingo. Ariko kubera ko atashoboraga kugira icyo yerekana kizima, dore ko muri icyo gihugu ibikorwaremezo hafi ya byose bigeze aharindimuka kubera ubusahuzi, yahisemo kurangaza abantu, yivugira gusa uburyo ibibazo by’Abanyamulenge biterwa n’uRwanda.
Bwana Gisaro Muvunyi yagize ati: “Hari abantu bigize abavugizi b’ubwoko bwacu. Ntitwigeze dusaba uRwanda kutuvuganira mu kugaba ibitero mu gihugu cyacu. Kuvuga ko muri Kongo hari ubwoko buhohoterwa, ni urw’itwazo kugirango u Rwanda rubone uko rutera Kongo.
Dufite Leta ishyira mu gaciro, kandi iha buri muturage uburenganzira bwe. Iyo FDLR iza kuba ari ikibazo, cyari kuba cyararangiye ku gihe cy’ibikoresho by’uRwanda nka AFDL, RCD, CNDP, M23 ya mbere na M23 ya kabiri. Icyo urwanda rugamije ni ugushyamiranya Abanyekongo, no gutuma ibintu birusaho kuba bibi”.
Ayo magambo yuzuyemo gushinyagurira Abanyamurenge n’abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda, yababaje cyane abazi neza ibibera mu Burasirazuba bwa Kongo, barimo Abanyamulenge bicwa buri munsi muri Kivu y’Amajyepfo n’aba Maï-Maï n’indi mitwe ishyigikiwe n’ingabo za Leta. Amatungo yabo araribwa, inzu zabo zigatwikwa ku manywa y’ihangu, bababwira ngo “nibasubire iwabo mu Rwanda”.
Urugero ruheruka ni urusengero rw’Abanyamulenge rwatwitswe mu mujyi wa Goma tariki 06 uku kwezi. Nta nkurikizi ku bakora aya marorerwa, kuko bashyigikiwe na Leta Bwana Alexis Gisaro abereye Minisitiri.
Alexis Gisaro ntashobora gusobanura impamvu abantu nka Azarias Ruberwa na Moïse Nyarugabo bahozwa ku nkeke bazizwa gusa ko ari Abanyamulenge, kugeza ubwo Ruberwa wanabaye Visi-Perezida wa Kongo, abuzwa gusohoka mu gihugu, ngo ajye gushyingura umuvandimwe muri Amarika.
Iyo Bwana Gisaro ashinja u Rwanda guteranya Abanyekongo, yirengagiza ibyegeranyo, birimo n’iby’Abanyamerika, byerekana ko mu myaka ya za 65 Abatutsi b’Abanyekongo bari baratangiye guhohoterwa n’abandi baturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu n’Abahunde. Ese ubu Bwana Gisaro yatubwira ko imvururu zimaze kugwamo abantu batabarika hagati y’aba “Teke” n’aba “Yaka” b’ahitwa Kwamouth mu ntara ya Mayi-Ndombe, mu burengerazuba bwa Kongo, nazo ziterwa n’ u Rwanda?
Birababaje kuba ukuri kuzwi na buri wese guhakanwa na Alexis Gisaro Muvunyi, wagombye kuba atabariza abavandimwe be, cyane ko anafite uruvugiro, nk’umwe mu bagize guverinoma.
Nyamara ako gashinyaguro n’akagambane abishyize ku Karubanda, mu gihe Madamu Alice Nderitu Wairimu, Umunyanamawa Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe Gukumira Jenoside, amaze gusohora ibyegeranyo 2 by’intabaza, yerekana ko ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, barimo Abanyamulege, niridahagurukirwa rizavamo Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi politiki ya Kongo bamaze gutahura ko Leta ya Tshisekedi yafashe bamwe mu Banyamulenge b’inda nini, ibatamika amadolari kugirango bagambanire bene wabo, bagoreka ukuri ku kaga barimo.
Uyu Alexis Gisaro ni umwe muri abo ba “Bangamwabo”, kimwe na ba Ombe Nyamuhombezi birirwa kuri za BBC bavuga ko nta Munyamulenge ugirirwa nabi, ko ahubwo aribo bateza ibibazo, kuva bashinga umutwe wa “Twirwaneho”.
Iyi politiki yo kwifashisha ibisambo mu bugambanyi, ni nayo Yuvenali Habyarimana yakoresheje, ubwo yafataga Umututsi Kajuga Robert akamushinga kuyobora Interahamwe zatsembe abantu, barimo n’abo mu muryango wa Kajuga Robert ubwe.
Ariko se ubwo bugambanyi bwamubujije kugwa igihugu igicuri, ahagambwa mu musambi i Kinshasa?! Kimwe n’abandi banyapolitiki ba Kongo, Alexis Gisaro aratwika inzu agahisha umwotsi, iyo avuga ko uRwanda rwagize FDLR urwitwazo. Nyamara muri ibyo byegeranyo bya Madamu Alice Wairimu Nderitu, ndetse no mu bindi byinshi by’impuguke za Loni, hari ibimenyetso simusiga ko FDLR ifatanya n’igisirikari cya Kongo ku rugamba barwana na M23, ndetse iyo FDLR ikaba ari umwe mu mitwe yica Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi.
Alexis Gisaro kandi arayobya abatamuzi neza, iyo afata imitwe yagiye ishoza intambara muri Kongo, akayishinja kuba ibikoresho by’uRwanda, kandi nyamara ari umwe mu bari ibikomerezwa muri iyo mitwe, by’umwihariko RCD.Kuba uyu “Bihemu” yibasira M23, ni ikimwaro aterwa no kuba yari umwe mu bahagarariye Leta ya Kongo mu biganiro byinshi yagiranye na M23, ariko iyo Leta ikanga kubahiriza ibiri mu mazesezerano yavuye muri ibyo biganiro.
Alexis Gisaro rero n’abandi bari bahagarariye ubutegetsi bwa Kinshasa, ntibashobora gusobanurira abaturage icyatumye banga gushyira mu bikorwa ibyo basinyanye na M23, kugeza ubwo uyu mutwe ubifashe nk’agasuzuguro ukegura intwaro. Mu yandi magambo, abo bategetsi ba Kongo nibo nyirabayazana b’iyi ntambara ica ibintu mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ari nabyo bitera ipfunwe Alexis Gisaro na bagenzi be.
Kuva Jenoside yakorewe Abayahudi yaba, isi yose yiyemeje ko nta handi jenoside izongera kuba ukundi, ndetse n’uRwanda rwiyemeza gutabara ahantu hose bigaragara ko hategurwa jenoside. Umuryango Mpuzamahanga rero niwibuke inshingano wihaye, utabare Abatutsi bo muri Kongo bakorerwa Jenoside.
Naho ba Alexis Gisaro Muvunyi bavuga ko ntawe basabye kubabera umuvugizi, intego yabo ni ukugirango abo Batutsi bakomeze bicwe isi yose irebera, nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muw’1994.