Kuva mu mwaka wa 2018 Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri Kongo amaze kwiba amajwi, yaranzwe n’ikinyoma, gusahura ibya rubanda, ruswa iruta n’iyo ku butegetsi bwa Mobutu, kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abantu, harimo n’abafite imitwe yitwaje intwaro, imwe mu mpamvu yanatumye yubura imirwano.
Ibi byose abaturage barabizi, ku buryo batekanya kwihorera mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Mu buswa cyangwa ubwana muri politiki, Tshisekedi yasanze aya amahano adahagije, maze ejobundi ashyira muri guverinoma abantu bafite ubusembwa bukabije, ku buryo iri kosa naryo azarihanirwa muri ayo matora.
Nyamara Tshisekedi ajya gushyira mu myanya ikomeye Jean-Pierre Benmba, Vitatal Kamerhe n’abandi bagizi ba nabi bagombye kuba bari muri gereza, yibeshyaga ko yungutse amaboko azamugoboka mu matora, dore ko yikangaga ko bashobora gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe. Byahe byo kajya, ko ahubwo yicukuriye imva !
Aba bantu barakibuka akagambane yabakoreye, bakaba bashobora kuzamuhinduka ku munota wa nyuma, cyangwa bagakoresha ububasha bahawe mu kurushaho guhindanya isira y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, busanzwe n’ubundi ari umwanda. Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, ufite inshingano zo kurengera ubusugire bwa Kongo.
Nyamara Abanyekongo ntibaribagirwa ko ari mu ba mbere bavogereye ubwo busugire, ubwo yari Perezida wa MLC, umutwe witwara gisirikari wamennye amaraso y’izirakarengane zitabarika, ndetse aza no kubifungirwa imyaka 10 muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nubwo yaje gufungurwa ku mpamvu zitasobanutse, Bemba ubwe nawe ntiyibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bamubangamiye, ubwo yashakaga kwiyamamariza kubobora Kongo, amushinja ubwo bwicanyi ndengakamere.
Vital Kamerhe yabaye umufatanyabikorwa wa Tshisekedi, dore ko banabanye mu ishyaka rya UDPS. Kamerhe yemeye guharira Tshisekedi umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko mu masezerano aba bagabo bombi bagiranye, Tshisekedi yemerera Kamerhe ko ariwe mukandida wa UDPS mu matora ataha, ni ukuvuga ay’uyu mwaka. Muri bwa buhemu n’ubugambanyi bwe, Tshisekedi yafungishije Kamerhe amuziza kwiba miliyoni 46 z’amadolari y’Amarika yagombaga kubaka amacumbi y’abasirikari n’abapolisi.
Ababikurikiraniye hafi bazi neza ko ubwo bujura Khamere yari abuziranyeho n’ishumi ye Tshisekedi, ahubwo amufungisha agirango amusige ubwandu butazamwemerera kwiyamamaza nk’uko babyumvikanyeho. Kamerhe yaje kurekurwa kugirango atamena amabanga, ariko se yibagiwe uwo mutego yagushijwemo n’uwo yitaga « inshuti » ?
Birumvikana rero ko atakongera kumushyigikira nk’uko yabikoze muw’2018. Iyo usomye ibyo abanyekongo bavuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, usanga bafitiye inzika aba bagabo uko ari batatu, bitandukanye n’uburyo Abanyekongo bari bazwi, dore ko imyaka yose bafatwaga nka ba « Humirizankuyobore ».
Ntibishimiye uyu muco wo kwimika abicanyi n’ibisambo, mu gihe bo ubukene bubageze habi. Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe ariko nabo si abana. Kwemera bwangu kujya muri Leta y’umuntu bafata nk’umugambanyi, biravugwa ko ari umwanya mwiza batari kwitesha wo guhirika umwanzi. Hari abanyapolitiki bafite ihame ko kugirango usenye ubutegetsi, ugomba kuba uburimo. Bemeye kwirira inoti muri aya mezi make asigaye ngo amatora abe, kandi n’undi uzatorwa azabaha imyanya kubo bamukiniye ikarita nziza, yo guca mu mizi Tshisekedi bakarushaho kumwangisha abaturage, n’ubwo nabo badakunzwe ku buryo rubanda ibajya inyuma.
Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe kandi bongeye kugwa mu mutego wo kwibwira ko Tshisekedi ayuafa umufatanyabikorwa wo kwizerwa, nabyo byaha imbaraga abamurwanya, kuko bakwereka abaturage ko ubutegetsi bwe ari ubwa ba « Bihemu », badakwiye icyizere na mba.
Nguko uko umugezi w’isibo wisiba.