Padiri Nahimana Thomas wiyita umunyepolitiki kugira ngo abe icyamamare nyamara nta bikorwa bye bya politiki bizwi, ni umwe mu barozi ruharwa bagendereye kurimbuza urubyiruko rw’u Rwanda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Na Bibiriya igira iti: ”Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari n’iby’Imana, mubisubize Imana.” Ntibishoka kuvanga ibya Kiliziya n’ibya politiki uretse Nahimana n’abandi nkawe bataye umutwe.Mu gitabo “Imungu mu Buyobozi bwa Kiliziya” cyanditswe na Jean Ndorimana, agaragaza ko Kiliziya Gatolika imeze neza ariko harimo utuntu tw’udukoko tuyimunga tugatuma igira inenge.
Agaragazamo ko hari igihe cyageze Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa Fortunatus wiyita umunyamateka bagashingwa Seminari Nto ya Cyangugu.
Abo bombi bahuriye ku kuba bafite amaraso yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, ndetse bari barashinze icyo bita “komisiyo y’ubutabera n’amahoro” muri Diyoseze ya Cyangugu. Ati “Izo ngirwabarezi nshya zari zarihaye ubutumwa bwo kuroga abaseminari zibacengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside zifashishije wa Mucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Burger wari ugenzweho muri za 2006.”
Ndorimana avuga ko ibyo ari ibintu bikomeye kandi ari ngombwa kubivuga kuko baroze abaseminari biramenyekana, abayobozi ba Diyoseze n’aba Perefegitura bajya gukoresha inama mu Iseminari. Abaseminari ubwabo nibo babareze ibyo babakoreraga.
Nahimana na Rudakemwa bazanaga ibinyamakuru birimo Jeune Afrique, aho bashyizemo ifoto ya Perezida Paul Kagame bamusebya, bakandika amakuru yose ya Jean Louis Burger bamushyigikiye, bati nimusome. Ati “Hari n’ubwo bigeze kuvuga ngo Perezida Kagame yavuyeho, bakwirakwiza mu maseminari.”Abo bombi bigeze kandi guteza umwijyane mu baseminari ubwo babahaga umukoro wo gukora inyandiko ivuga ubutegetsi bubi buranga ‘guverinoma y’i Kigali’. Uwo mukoro bawuhaye umuseminari uhungutse avuye muri Congo, arondora uko i Kigali hari ubutegetsi bubi, maze abaseminari barokotse Jenioside basohoka mu ishuri.Nahimana wari watanze uwo mukoro, yabuze uko yongera guhuza abaseminari maze abwira uwawukoze ngo asabe imbabazi.
Nyamara we wateje uwo mwijyane ntiyasabye imbabazi.Mu bihe bitandukanye abo bapadiri bazanaga radiyo bakumvisha abaseminari amakuru ya Jean Louis Burger, bati ni mwumve ibyo twavuze. Rimwe baraza bati: “Noneho ejobundi bamufashe.
Murumva hari igisigaye?” Ni uko bemeje kuva mu iseminari bajya kwangara ishyanga. Rudakemwa yari amaze umwaka umwe avuye mu Butaliyani naho Nahimana bwari ubwa mbere agiye i Burayi. Kuko nta mupadiri ujya mu mahanga ngo akorereyo adafite urwandiko rwa Musenyeri, nabo bahawe inzandiko zibaherekeza, ibyerekana ko hari n’abasenyeri bashyigikiye imitekerereze yabo.
Bageze i Burayi bashinga urubuga bise Le Prophete n’andi maradiyo avugira kuri You Tube, bifashisha mu gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo.Icyo batazi, ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Turabiyamye kandi tuzakomeza kubiyama ubudasiba.
Urubyiruko u Rwanda rukeneye ni urusigasira ibyagezweho, ruharanira kwishyira hamwe rukubaka igihugu kizira amacakubiriu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.