Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe imikino ibanza ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro 2023, Rayon Sports yatsinze Mukura VS naho APR FC inganya na Kiyovu SC.
Mu mukino ubanza wabereye muri Sitade ya Huye, ikipe ya Mukura ikahatsindirwa ibitego 2-3 bityo itakaza umukino ubanza aho igomba gutegereza umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.
Mukura niyo yatangiye neza uyu mukino aho ku munota wa mbere Kamanzi Achlaf yafunguye amazamu ya Rayon Sports, iyi kipe yongeyemo icya kabiri cyatsinzwe na Mukokotya Robert kuri Penaliti ubwo hari ku munota wa 31 w’umukino.
Igice cya mbere cy’uyu mukino kihariwe na Mukura Victory Sport bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0 bwa Rayon Sports.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka, Gikundiro niyo yihariye iki gice kuko yakibonyemo ibitego bitatu bituma itahukana itsinzi iyi kuye hanze.
Ubwo hari ku munota wa 49 nibwo rutahizamu Luvumbu Nzinga Héritier yayiboneye igitego gifungura, umukino ugeze ku munota wa 81 nibwo Jockiam Ojera yatsinze icya kabiri mu gihe icyatanze itsinzi cyatainzwe na Léandre Onana.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 nibwo hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya saa cyenda.
Ku rundi ruhande mu karere ka Bugesera haberaga umukino ubanza nawe wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, Ikipe ya APR FC yari yakiriye uyu mukino warangiye inganyije na Kiyovu SC igitego kimwe kuri kimwe.
Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Kwitonda Alain Bacca mu gihe icyo kwishyura cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa ku cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023 ukazabera kuri Kigali Pele Stadium.