• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Ubwanditsi 17 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu.

Hari mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye mu Bugesera, wahagaze ku munota wa 52 ubwo Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0.

Ni nyuma ya penaliti itavugwaho rumwe yahawe iyi kipe yari mu rugo, mu gihe na Rayon Sports yagaragazaga ko hari penaliti itahawe ku buryo bwabanjirije ubwo.

Umukino wabanje guhagarara iminota irenga 15, abawuyoboye bemeza ko usubikwa kubera ko abafana bateraga amabuye mu kibuga aho amwe yafashe abasifuzi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko amakuru y’ibyabaye bayamenye ndetse bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo.

Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana.”

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko “impamvu zatumye umukino utarangira ababishinzwe bari kuzigaho”, bityo umwanzuro uzamenyekana mu gihe kitarambiranye.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Cheick Outarra, ibi bikaba byatumye iyi kipe ifata umwanya wa mbere w’agateganyo.

Undi mukino ni uwahuje Mukura VS yanganyije n’Amagaju 1-1, Marines FC itsinda Musanze FC 3-0 naho Gasogi United itsinda Muhazi United 1-0.

2025-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022
Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Ubwanditsi 02 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza
Mu Mahanga

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru