Mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kongo-Kinshasa mu mpera z’uyu mwaka, ibimenyetso by’uko imidugararo ishobora kuzaba injyanamuntu, bikomeje guca amarenga.
Dore nk’ubu urubuga “Congo intelligence” rwatangaje umugambi w’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi wo kugirira nabi abanyapolitiki 2 bigaragara ko bazabiza icyuya Tshisekedi, ndetse bakaba bashobora gutsinda ayo matora.
Abo ni Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Kongo, na Moïse Katumbi ukunzwe cyane n’abaturage.
“Congo intelligence” iravuga ko hari “abakomando” bamaze guhaguruka i Kinshasa berekeza mu ntara ya Katanga, aho bajyanywe no guteza imvururu muri iyo ntara.
Iryo tsinda ngo ririmo Gen Makombo ukuriye DEMIAP, urwego rushinzwe iperereza rya gisirikari no “kurwanya iterabwoba”, ndetse n’utegeka urwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu, ANR.
Uko ari 13 ngo bafite impapuro zibohereza muri”mission” zasinyweho n’umwe mu bajyanama ba Perezida Tshisekedi, bakaba bagiye mu ndege yo mu bwoko bwa airbus A330, ya sosiyete “CAA” ikora ingendo hagati ya Kinshasa na Lubumbashi.
Imwe muri ‘operations” zihutirwa iryo tsinda rigomba guhita rikora, ni ugushyira intwaro mu rwuri rwa Joseph Kabila ruri ahitwa Kashamata, no mu rugo rwa Moïse Katumbi, kugirango bizabe urwitwazo rwo kubata muri yombi, baregwa ibikorwa by’iterwabwoba.
Kuva iyi nkuru yatangira kuba kimomo, guhera kuri uyu wa mbere mu ntara ya Katanga haravugwa uburakari bukomeye, bwiyongereye ku bwari busanzwe mu baturage, hakaba hari impungenge ko bwavamo imidugararo karundura, ishobora no kugwamo abantu.
Dutegereje kumva Umuvugizi wa Leta Kongo Kinshasa, Patrick Muyaya, avuga ko ari u Rwanda rubiri inyuma.