• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Hari tariki 3 Ukuboza 2022 ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangazaga ku mugaragaro ko agiye gukuraho Perezida Kagame ku butegetsi. Yari imbere y’urubyiruko rusaga 300 rwari rwaturutse mu ntara 26 zigize igihugu cyose. Yabivuganyeumujinya ukomeye k uburyo abari aho bumvaga buri bucye ari buhindure ubutegetsi bwu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku magambo mugenzi we yatangaje, yagize ati “The Boy is joking” mu mvugo yo kwibutsa Tshisekedi ko akina nibyo adashoboye. Hadaciye kabiri, hatangiye kugaragara mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ifoto ya Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri LONI nyuma akaza kuba ikigarasha akajya mu ishyaka rya RNC ari kumwe na Perezida Tshisekedi. Byaje ku menyekana ko iyi foto ari ukuri ko Gasana yari I Kinshasa mu buryo bw’ibanga kandi ko Tshisekedi yamusabye guhuza abiyita ko batavuga rumwe na Leta.

Byabaye ngombwa ko Gasana abereka ifoto na Tshisekedi kugirango bemere ibyo ababwira maze ifoto iba igiye hanze gutyo. Haje guhita hashigwa icyitwa “Urubuga ruharanira ineza y’Abanyarwanda” ruhuriwemo ibigarasha bitandukanye bihujwe na Richard Gasana. Muri ibyo bigarasha bivugirwa na Charles Kambanda, harimo kandi ibindi bigarasha nka Thabita Gwiza, Jean Paul Turayishimye, Gervais Condo n’abandi.

Si ubwambere ibigarasha byihuje bikozwe n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ariko bigatanga ubusa. RNC yashinzwe ishyigikiwe na Uganda naho Laurent Desire Kabila wari Perezida wa Kongo, yagiye muri Congo Brazza na Angola agarura interahamwe na Ex FAR ngo zikureho ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyiswe abacengezi ariko nawe azi uburyo yarangiye.

Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n’abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo “wabaye bitateguwe”. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.
Mu gihe abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka umuti w’ikibazo cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, Tshisekedi we akomeje gukongeza uwo muriro ashaka intambara mu bihugu by’abaturanyi.

Uko igihe cy’amatora cyegereza we ashaka akaduruvayo ku mugaragaro kuburyo ashakisha impamvu hirya no hino zatuma amatora atazaba akayobora indi myaka ibiri. Ibi asa numaze kubikozaho imitwe y’intoki kuko Komisiyo ishinzwe amatora imaze gutangaza ko ifite ibibazo bitendukanye harimo ingengo y’imari n’umutekano muke.

Ibibazo byose Congo ifite kubera imiyoborere mibi ya Tshisekedi yabyometse ku Rwanda none arashaka kurenga agahuza n’ibigarasha ngo bitere u Rwanda. Ese azabishobora? Hashize iminsi ibiri abanyamakuru b’abamotsi ba Tshisekedi nka Steve Wembi batangaje ko abarwanya u Rwanda bagiye guhurira mu gihugu kimwe bashyire hamwe imbaraga. Steve utaratangaje ko bazahuzwa na Tshisekedi bagahurira Kinshasa yavuzeko inama izaba muri uku kwa Karindwi. Ntabwo ari amakuru mashya kuko aya makuru y’inama muri uku kwezi Rushyashya yabimenye mu kwezi kwa Gicurasi ubwo ifoto ya Tshisekedi na Gasana yajyaga hanze.

Si ubwa mbere mu myaka 29 ishize ibigarasha byihuza kuko umugabo wo kubihamya ni Paul Rusesabagina ubwo yashyiragaho impuzamashyaka MRCD harimo n’umutwe w’ingabo wa CNRD Ubwiyunge. CNRD yabaye amateka.

N’ishyirahamwe rya Gasana rizakomeze rivugire kuri Internet ariko nirihunahuna mu mashyamba ya Kongo rizabonera icyo Mudacumura cyangwa Irategeka baboneye muri Kongo.

2023-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Editorial 30 Sep 2024
Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Editorial 14 Nov 2024
Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Editorial 20 Feb 2016
Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Editorial 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa  kwirengera ingaruka z’inyandiko  zibiba  urwango mu gihe cy’Amatora
Mu Mahanga

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Editorial 25 Oct 2017
ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.
ITOHOZA

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.

Editorial 30 May 2017
Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)
SHOWBIZ

Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Editorial 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru