• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Ubwanditsi 04 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Hari tariki 3 Ukuboza 2022 ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangazaga ku mugaragaro ko agiye gukuraho Perezida Kagame ku butegetsi. Yari imbere y’urubyiruko rusaga 300 rwari rwaturutse mu ntara 26 zigize igihugu cyose. Yabivuganyeumujinya ukomeye k uburyo abari aho bumvaga buri bucye ari buhindure ubutegetsi bwu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku magambo mugenzi we yatangaje, yagize ati “The Boy is joking” mu mvugo yo kwibutsa Tshisekedi ko akina nibyo adashoboye. Hadaciye kabiri, hatangiye kugaragara mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ifoto ya Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri LONI nyuma akaza kuba ikigarasha akajya mu ishyaka rya RNC ari kumwe na Perezida Tshisekedi. Byaje ku menyekana ko iyi foto ari ukuri ko Gasana yari I Kinshasa mu buryo bw’ibanga kandi ko Tshisekedi yamusabye guhuza abiyita ko batavuga rumwe na Leta.

Byabaye ngombwa ko Gasana abereka ifoto na Tshisekedi kugirango bemere ibyo ababwira maze ifoto iba igiye hanze gutyo. Haje guhita hashigwa icyitwa “Urubuga ruharanira ineza y’Abanyarwanda” ruhuriwemo ibigarasha bitandukanye bihujwe na Richard Gasana. Muri ibyo bigarasha bivugirwa na Charles Kambanda, harimo kandi ibindi bigarasha nka Thabita Gwiza, Jean Paul Turayishimye, Gervais Condo n’abandi.

Si ubwambere ibigarasha byihuje bikozwe n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ariko bigatanga ubusa. RNC yashinzwe ishyigikiwe na Uganda naho Laurent Desire Kabila wari Perezida wa Kongo, yagiye muri Congo Brazza na Angola agarura interahamwe na Ex FAR ngo zikureho ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyiswe abacengezi ariko nawe azi uburyo yarangiye.

Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n’abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo “wabaye bitateguwe”. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.
Mu gihe abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka umuti w’ikibazo cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, Tshisekedi we akomeje gukongeza uwo muriro ashaka intambara mu bihugu by’abaturanyi.

Uko igihe cy’amatora cyegereza we ashaka akaduruvayo ku mugaragaro kuburyo ashakisha impamvu hirya no hino zatuma amatora atazaba akayobora indi myaka ibiri. Ibi asa numaze kubikozaho imitwe y’intoki kuko Komisiyo ishinzwe amatora imaze gutangaza ko ifite ibibazo bitendukanye harimo ingengo y’imari n’umutekano muke.

Ibibazo byose Congo ifite kubera imiyoborere mibi ya Tshisekedi yabyometse ku Rwanda none arashaka kurenga agahuza n’ibigarasha ngo bitere u Rwanda. Ese azabishobora? Hashize iminsi ibiri abanyamakuru b’abamotsi ba Tshisekedi nka Steve Wembi batangaje ko abarwanya u Rwanda bagiye guhurira mu gihugu kimwe bashyire hamwe imbaraga. Steve utaratangaje ko bazahuzwa na Tshisekedi bagahurira Kinshasa yavuzeko inama izaba muri uku kwa Karindwi. Ntabwo ari amakuru mashya kuko aya makuru y’inama muri uku kwezi Rushyashya yabimenye mu kwezi kwa Gicurasi ubwo ifoto ya Tshisekedi na Gasana yajyaga hanze.

Si ubwa mbere mu myaka 29 ishize ibigarasha byihuza kuko umugabo wo kubihamya ni Paul Rusesabagina ubwo yashyiragaho impuzamashyaka MRCD harimo n’umutwe w’ingabo wa CNRD Ubwiyunge. CNRD yabaye amateka.

N’ishyirahamwe rya Gasana rizakomeze rivugire kuri Internet ariko nirihunahuna mu mashyamba ya Kongo rizabonera icyo Mudacumura cyangwa Irategeka baboneye muri Kongo.

2023-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Ubwanditsi 13 Dec 2021
APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois

Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois

Ubwanditsi 17 May 2016
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Perezida Kagame avuye  munama  itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara
ITOHOZA

Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Ubwanditsi 08 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru