Icyumweru dusoje hano mu Rwanda cyaranzwe n’imikino itandukanye yahuje amakipe yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024 mu kiciro cya mbere.
Mu mikino yabaye ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Police FC yo muri Kenya ubwo bizihizaga umunsi wiswe uw’igikundiro ‘Rayon Day’ ikaba yarabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino warangiye Police ya Kenya itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Francis K ubwo hari ku munota wa 47 w’umukino.
Nubwo iyi kipe yatsinzwe kimwe ku busa, intego yayo kwari ukwereka abakunzi bayo ikipe izakoreshwa mu mwaka utaha, hari abakinnyi bashya berekanywe ndetse na Nimero bazambara , kwereka umwambaro mushya w’ikipe ndetse n’ibindi byakozwe harimo akarasisi kakozwe kayobowe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino yitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda kizwi nka Super Cup, igikombe kozagatanwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 aho bazakina na APR FC.
Uyu mukino ukaba uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda n’igice z’igicamunsi.
Undi mukino wakinwe mu mpera z’icyumweru ni uwahuje ikipe ya Mukura VS na APR FC, ni umukino wakinwe nu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 ikipe y’ihuye imaze ibayeho.
Uyu mukino wabere kuri Sitade ya Huye urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mbere yawo arikohari habanje umukino wabakanyujijeho muri Ruhago wahuje abahoze bakinira Mukura Victory Sports ndetse nabakinnyi b’akarere ka Huye.
Muri BK Arena hasojwe Women Afrobasketball yarangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria yegukanye igikombe itsinze Senegal ku mukino wa nyuma.
Muri iyi mikino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kane nyuma yaho itsindiwe na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu.