• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Editorial 14 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO, SHOWBIZ

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’iserukiramuco rya Afurika rizwi nka “Giants Of Africa” ritegurwa na Masaï Ujiri.

Perezida Kagame ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame, Umunya- Nigeria, Masaï Ujiri usanzwe ayobora ikipe ya Toronto Raptors isanzwe ikina irushanwa rya Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Ibi birori byabereye mu nyubako ya BK Arena, byari byitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ku mugabane wa Afurika, byahuriranye kandi no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango (Giants Of Africa) umaze ushinzwe na Ujiri.

Giants Of Africa ni umuryango usanzwe ufasha guteza imbere urubyiruko rwa Afurika I rukina umukino w’intoki wa Basketball ndetse no gufasha ibihugu bitandukanye mu bikorwa remezo.


Aha hakaba ari naho Masaï yafashije igihugu kubaka ibibuga bitandukanye harimo icya Kimironko ndetse no kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Kuri iki cyumweru kandi ni naho hatashwe ibibuga bibiri byubatswe mu ishuri ry” Agahozo Shalom Youth Village” riherereye mu karere ka Rwamagana, iki kibuga kikaba cyaratashywe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Madame Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe kandi na Masaï Ujiri.

Ibi birori byo kuri iki cyumweru kandi byasojwe n’igitaramo cyabereye muri BK Arena, ni igitaramo cyasusurukijwe n’abahanzi batandukanye bayobowe n’umunya- Tanzania, Diamond Platinumz.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kandi nibwo hakomeje ibikorwa bya Gians of Africa, birimo gushyira ibuye ry’ifatiza ahazubakwa ibikorwaremezo bizafasha mu guteza imbere agace k’umujyi wa Kigali.

I Remera ahahoze hakorera RBC niho hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibikorwa remezo binyuranye, birimo ibibuga by’imikino inyuranye, hoteli n’ibindi.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masaï Ujiri usanzwe ayobora Giants Of Africa.

Aka gace kahawe izina rya Zaria Court Kigali, ni izina rifitanye inkomoko naho Masaï akomoka ku gihugu cya Nigeria kamwe mu gace uyu mugabo yakuriyemo.

Zaria Court Kigali izaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo Hoteli izaba igizwe n’ibyumba bigera kuri 80, aho abantu bazakorera siporo hazwi nka Gym n’ibindi.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka Zaria Court izarangira n’ukwezi k’Ugushyingo 2024 naho itangire gukorerwamo muri Gashyantare 2025.

2023-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Editorial 25 Aug 2016
APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Editorial 12 May 2021
Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Editorial 13 Jun 2023
FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Editorial 13 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)
HIRYA NO HINO

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Editorial 02 Jun 2019
Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?
Amakuru

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Editorial 12 May 2022
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya
Amakuru

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 13 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru