Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yabajijwe impamvu yatumye u Bubiligi bwanga kwakira Ambasaderi Karega n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze nyuma y’iki cyemezo.
Yavuze ko nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rutegereje ko kandidatire ya Vincent Karega yemerwa, inzego z’u Bubiligi ari bwo zasabye ko u Rwanda rwamusimbuza undi muntu.
Yagize ati “Nk’uko bisanzwe twabajije impamvu; bafite uburenganzira bwo kwanga uwo twahisemo. Ariko iyo ibyo bibaye nibura bakagombye kuduha ibisobanuro ku mpamvu yabibateye. Nyamara ibisubizo baduhaye ntibihagije ko ngo bibe byatunyura. Bagaragaje ingingo zidafite ishingiro.”
“Twagaragaje ko bakwiye kuduha ibisobanuro bifatika kandi ko tudateze guhindura ngo twohereze undi Ambasaderi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y’iki cyemezo cy’u Bubiligi.
Ati “Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n’ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n’indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n’imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.”
“Ikibazo ntigishingiye ku myitwarire ya Karega ubwe ahubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igifitanye n’u Rwanda. Ni uko ibyacu n’u Bubiligi bihagaze kandi nta mugambi dufite wo koherezayo undi Ambasaderi.”
Ku wa 31 Ukwakira 2022 ni bwo Vincent Karega yategetswe ko agomba kuva ku butaka bwa RDC mu gihe cy’amasaha 48 ariko we ahitamo kuhava mbere anyuze muri Congo Brazaville.
Umunsi byatangajwe ko agomba kuva ku butaka bw’iki gihugu ni na bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yahamagaje Chargé d’Affaires wayo mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba ngo abe asubiye i Kinshasa.
U Bubiligi ntibwigeze butangaza icyo bwanenze Karega mu buryo bweruye dore ko bunabyemererwa n’amasezerano ya Vienne ashyiraho imirongo migari ibihugu byifashisha mu bubanyi n’amahanga. Icyatunguranye cyane ni uburyo amakuru y’uko u Bubiligi bwanze Karega, yageze mu itangazamakuru mbere y’uko u Rwanda rwamugennye rubimenya.
Iryo tangazamakuru byanyuzemo naryo si irisanzwe mu maso y’u Rwanda, ni Ikinyamakuru Jambo News cy’Umuryango Jambo Asbl, ugizwe n’abana bavutse ku babyeyi bashinjwa uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abana b’abanyapolitiki bari bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside, abari abacuruzi, abasirikare n’abandi bakibonera u Rwanda mu ndorerwamo y’amoko.
Kuba amakuru nk’ayo ya dipolomasi yaraciye ku kinyamakuru cy’abantu u Rwanda rufiteho ikibazo, ni byo byateye benshi kwibaza niba ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi ari shyashya.
U Rwanda ntirwatinze kugaragaza ko rutashimishijwe n’iyo myitwarire y’u Bubiligi. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati “Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa n’iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’icengezamatwara ry’imiryango n’impirimbanyi zihakana Jenoside, ari na yo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo.”
Ntacyo u Bubiligi buratangaza ku cyatumye bwanga Ambasaderi w’u Rwanda mu buryo bweruye uretse kugendera mu kigare cya Kongo kinshasa.