• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Editorial 31 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nibwo mu mugi wa Paris wo mu gihugu cy’u Bufaransa haraye hatangiwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino, igihembo nyamkuru kikaba cyegukanywe na Lionnel Messi.

Ni igihembo kizwi nka Ballon d’Or uyu mugabo w’imyaka 36 y’Amavuko yegukanaga ku ncuro ya 8 mu bihe bitandukanye, akaba ari agahigo uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine yashyizeho

Messi kuri ubu uri gukina mu gihugu cya Leta z’Unze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miami isanzwe ari iy’umunyabigwi muri ruhago, David Beckham wari wanitabiriye umuhango watangiwemo ibyo bihembo.

Mu nyubako ya  Théâtre du Châtelet i Paris niho ibyamamare byari biteraniye ngo hashyikirizwe Lionel Messi igihembo cya 2023 nyuma yaho yatwaye ibindi 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.

Mu mwaka ushize Lionel Messi  yatwaye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar ari kumwe na Argentine, ni igikombe cyakinwe mu Ukuboza 2022 akaba yarasoje kandi afite ibitego birindwi byanamugize umukinnyi mwiza w’irushanwa ryose.

Usibye iki gihembo cya Ballon d’Or cyahawe Messi gitangwa n’ikinyamakuru France Football hatanzwe n’ibindi mu byiciro bitandukanye birio icy’umukinnyi mwiza w’umunyezamu cyahawe Emiliano Martinez watwaranye igikombe cy’isi na Argentine.

Ibi birori byasize kandi rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, abaye uwa kabiri mu gihe Kylian Mbappé ukinira Paris Saint-Germain yabaye uwa gatatu.

Vinicius Junior ukinira Real Madrid yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by’ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.

Manchester City yongeye gutorwa nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.

Aitana Bonmatí Conca ukinira FC Barcelona Femeni n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne niwe wegukanye Ballon d’Or 2023 mu kiciro cy’Abagore.

Ibinyamakuru byinshi ko ku mugabane w’i Burayi byanditse ko bizagorana muri Ruhago y’Isi, ibi biraterwa nuko uyu mugabo werekeje muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika avuye ku mugabane w’i Burayi ariko akaba akomeje kwegukana ibihembo byo ku rwego rw’Isi harimo nka Ballon d’Or yaraye atwaye.

2023-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Editorial 05 Dec 2024
U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

Editorial 25 Oct 2018
FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Editorial 30 Oct 2024
Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Editorial 06 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017

Editorial 01 Jul 2017
David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu
Amakuru

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru